Gukira mu Rwanda rwa “rurya nti ruhage”
Mu Rwanda rwa bihehe urya ubudahaga, uritsamura umwanzi akakubwira ngo urakire !
Hajya gukira ubanje kugambanira mugenzi we cyangwa kumena amaraso y’ inzirakarengane.
Uwakize mbere , wawundi yasanze atunze , ntiyemerewe kubaho kabone niyo yemeye kuba igikoresho biratinda bigataha akicwa urwagashinyaguro.
Uwibeshye akarota gutunga yamburwa ubunyarwanda,akanyagwa , agasenyerwa ( niyo kaba ari akazu kangana gate yiyubakiye ko kuzasaziramo), cyangwa akicwa.
Wawundi wibeshye ko agiye gukira yibwira ko ntawe wamurushije gutinyuka gucira abo ataremye urwo gupfa kandi abikora mw’ izina ry’ undi mupfu, ashiduka asanga yitwa igisambo kuko mu Rwanda umukire ni umwe. Abandi bose babyigira ni abamucungiye umutungo.
Hatunga umwe abandi bagashumba ariko ngo utagera ibwami abeshywa byinshi.
Hari abahisemo gukomeza kurwanira ibyubahiro by’ igihe gito bashobora kuba baribagiwe ko nta na kimwe kizajyanwa ikuzimu ,cyangwa ko bashobora kunyagwa byose uko kuzimu bataranakugeramo.
Ubu hari utarasobanukirwa ko Bihehe nta ncuti agira?
Umunyarwanda yaravuze ngo guhora ni ukw’Imana, kandi ngo Imana ihora ihoze.
Christine Muhirwa