Tariki 3 Mata 2019 Gen. Kabarebe yihereranye urubyiruko rwitabiriye ibiganiro bitegura kwibuka ku nshuro ya 25 muri Cenetra Hotel i Kabuga akomeza ya gahunda ye yo kuruyobya no kurupfunyikira u Rwanda rw’ ejo ibinyoma bisize umunyu.

Leta ya FPR yamizwe na Perezida Kagame n’ abambari be b’ imena nka Gen James Kabarebe imaze kurengwa n’ umuhangayiko w’ ukuntu yegera wa munsi urubyiruko ruzayihagurukana ; ibi bigaragara mu imvugo y’ umujyanama wa perezida Kagame utemerewe kuva mugihugu cy’ u Rwanda yijyanye kubera impungenge z’ uko yagambanira Nyakubahwa .

James Kabarebe yashatse kwifatira urubyiruko kumanywa y’ ihangu avuga ukuntu we na bagenzibe barambye mu ukwica barasa , bakora iyica rubozo , baroga basahura abanyarwanda ngo bakomeje akazi k’ ubumalayika nyuma y’ uko Kayumba Nyamwasa abavuyemo!

Mu imvugo akunze gukoresha yigira intama y’ Imana izira ikibi ,Generali Kabarebe wemeje ko atazi Sankara , yagaragaje ko ahubwo akurikirana ubuzima bwe cyane kurwego rwo gushaka kurusha amakuru nyirubwite!

Leta ya FPR yiteze imitego kuburyo isigaye ihagaze kukinyoma , iterabwoba n’ isebanya bigeze aho gusekwa ; ntigikanga abo yibasira kuko aribo ari n’ abo ihora ibeshya ntawe uyobewe ukuri .

James Kabarebe n’ agatsiko yisanga mwo nibo bafitiye u Rwanda imigambi mibi , kwiyoberanya bacyurira uwabatahuye akabashyira kukarubanda ntacyo bimaze kuko n’ abanyarwanda bari barabeshywe ubu bamenye ukuri .

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/image-3.jpg?fit=355%2C607&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/image-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONTariki 3 Mata 2019 Gen. Kabarebe yihereranye urubyiruko rwitabiriye ibiganiro bitegura kwibuka ku nshuro ya 25 muri Cenetra Hotel i Kabuga akomeza ya gahunda ye yo kuruyobya no kurupfunyikira u Rwanda rw' ejo ibinyoma bisize umunyu. Leta ya FPR yamizwe na Perezida Kagame n' abambari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE