Inkera gutabara  ni bande murwanda  rwa Kagame?

Mumagambo yoroshye , ni abasirikari b’aba demob. abagabo bambara icyatsi,ubona hato na hato bari mumyitozo ya karate  mugitondo cya kare ahantu hari imbuga  ubundi ziba zigenewe abakina umupira w’ amaguru.

Abo bagabo bazwi nk’ abirukankana abacuruza  udutaro ( nka Nyabugogo ),  ni bo bajya gusenyera ” abubakira mukajagari “, byumvikana ko ibyo bambura abo bacuruza cyangwa abo basenyerwa babyijyanira !

Dore uko  abanya Kigali y’ ubu bazi  inkera gutabara :

“Aho  abantu barwaniye , abanyerondo bahagera mbere bagahamagara inkera gutabara  zigacyemura ikibazo zishyuza !”

“Inkera gutabara zaka abana bo mumuhanda amafaranga  kugirango zitabajyana kubafungira mubigo nko kwa Kabuga !”

“Muri macye, inkera gutabara ni urwego rwa gisirikari rutoteza umuturage , rititaye kubukene bwe.”

“Ni mafia y’ abademobe nkuko dukunze kubita , ni inkera kudukamura no kutwambura nicyo tutagira .”

” Ni uko leta yadushyize kumurongo  muri iyi gereza ifunguye , nimba uri umukene ,  cyangwa  tuvuge umuntu usanzwe witegera ( bisi), utaha muri karitiye zacu ziciriritse , icyo nakubwira nuko iyo ushaka amahoro , inkera gutabara uyigendera kure”.

” Inzego za gisirikari ziri ukwinshi muri iki gihugu, duhera kubanyerondo  , hakaza inkeragutabara , polisi , n’ igisirikari gisanzwe…”

Generali Ibingira , inkota ya Kagame ,agiye gushingwa akahe kazi ?

 

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-48.jpg?fit=300%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-48.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONInkera gutabara  ni bande murwanda  rwa Kagame? Mumagambo yoroshye , ni abasirikari b'aba demob. abagabo bambara icyatsi,ubona hato na hato bari mumyitozo ya karate  mugitondo cya kare ahantu hari imbuga  ubundi ziba zigenewe abakina umupira w' amaguru. Abo bagabo bazwi nk' abirukankana abacuruza  udutaro ( nka Nyabugogo ),  ni bo bajya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE