Imyaka 25 irashize  abagaragu b’ ikinyoma bacura uburyo bushya bwo kugitsindagira  buri mwaka. Ushaka guhisha ikinyoma nt’ ayandi mahitamo aba afite atari uguhora abeshya.

Uwagirira neza Guillaume Ancel yamwibutsa  ko ikinyoma kibeshaho ijoro rimwe ariko ukuri kukakubeshaho ubuziraherezo. ( Le monsonge te fait vivre une nuit , la verite toujours.)

Ubundi kandi , burya ubeshye , kabone n’ iyo byahishwa uwo mugayo uramugaruka (  Le mensonge même caché, fait tort à qui l’a prononcé).

Ukuri ni uko gukora.

Waguhisha , wagusiga ikibi, wakwambika ibinyoma bingahe, wakugira ute .

Ukuri ni umwuka mutagatifu. Ntawe uragusingira ngo akubike mw’ icupa , agukoreshe uko ashaka . Ukuri kuritegeka kukanategeka abantu. Ukuri kubuza ikinyoma ibitotsi kwicekekeye. Abagukeneye bagutegereza mubwihangane kuko kwigaragaza igihe gushakiye. Ntawe uzi umunsi ,ntawe uzi isaha  ariko umunsi kwarebye ikinyoma mumaso , kirahuma.

 

Urwanda ruzahora mu akaga igihe cyose ubuhamuke, ubugwari nubuhemu bw’ ikinyoma  buzashyigikirwa.

Ikinyoma kigeze aho cy’ umvikanisha ko kigomba gushyigikirwa kuko kivuyeho, igihugu cyasubira mumarorerwa.

Hari abashyigikiye ikinyoma kubera ubwoba , hari abagishyigikiye  kubera ibikomere batewe namateka yacu nkuko habayeho abashyigikiye ironda bwoko  ryabyariye igihugu cyacu jenoside.

Gushyigikira ikinyoma wibwira ko ukorera ejo hazaza ni ukwibeshya  cyane .

Ni ukwanga kw’igora . Ni kwa kwubaka mumanegeka.

 

Ukuri kurababaza. Ariko nyuma yo kubabaza , kugakiza kukanaruhura.

 

Christine Muhirwa

  

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/06/image-17.jpg?fit=262%2C192&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/06/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONImyaka 25 irashize  abagaragu b’ ikinyoma bacura uburyo bushya bwo kugitsindagira  buri mwaka. Ushaka guhisha ikinyoma nt’ ayandi mahitamo aba afite atari uguhora abeshya. Uwagirira neza Guillaume Ancel yamwibutsa  ko ikinyoma kibeshaho ijoro rimwe ariko ukuri kukakubeshaho ubuziraherezo. ( Le monsonge te fait vivre une nuit , la verite toujours.) Ubundi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE