Hari umugabo  wigikenya cy’ umunyarwanda, winjiye mugihugu  cyacu  cy’ u Rwanda ngo akiri muto , atarageza ku imyaka 40, aza aririmba  ihumure ariko mubyukuri aho anyuze yica , atwika , asenya, asahura…Bukeye iyo ntambara yashoye irangiye , yicara kuntebe  y’ umubukuru w’ igihugu atangira iyindi y’ iterabwoba ryica , rifunga , rigasenya rikananyaga.

Ariko ntibyamworoheye. Abanyarwanda byagiye bibanga munda, umwe umwe bagenda bamuvaho , bamwamagana ,  nawe ahiga abatemera kumukomera amashyi adakwiye.

Sendashonga wamubereye incuti  ariko akanga kumukurikira munzira mpotozi ye , aba aramwishe.

Patrick Karegeya aba nawe aramwishe , yohereza abo kumurasira Kayumba Nyamwasa!

Murwanda  uwo mugabo yasakaje  ikibazo cy’ ubwoba.

Umuntu umwe washize ubwoba ashobora gutangiza revolution ariko  kugirango iyo revolution ibe , bizasaba ko abantu benshi  nabo babushirira  icyarimwe.

Urugamba rwo kwisubiza uburenganzira rugeze kure kandi ntiruzahagarara  tutaragera kuntego . Abanyarwanda baragenda bashira ubwoba  kuko hari benshi  bamaze kurugeza  ahashimishije .

Uko mugihugu buri mwaka imfungwa za politike zigenda ziyongera , ni nako  umunyagitugu wacu agenda agaragarira isi.

Kuri uru rugamba rwo gutsinda ubwoba, kugirango igikenya cyahindutse umunyembaraga wigize akaraha kajya he gitsindwe , ikaramu ni inwaro ikomeye. N’ikimenyimenyi, abanyamakuru nka Gasasira , Disas Gasana, Tharcisse Semna , bahindutse abanzi b’ iguhugu cye kuko bamucitse ntashobore kubica urwagashinyaguro yishe bagenzi babo!

Uyu munyembaraga  azavanwaho numunyembaraga nke washize ubwoba akabumara abandi  benshi tugahurira m’umuhanda twamagana uwo mwicanyi w’ umusahuzi washavuje ababyeyi  benshi.

Impirimbanyi za demokarasi mukarere kibiyaga bigari  zigiye gutuma abanyagitugu bacu  bahura n’ akaga kubera ko amatora y ‘umukuru w’igihugu muri Amerika yegereje kandi ubushize yiyamamaza, Donald Trump yari yaravuze ukuntu ni atorwa  azakora ibishoboka ngo atere umugongo abagundira ubutegetsi  muri Afurika. Abantu bakaba batangiye kwibaza igihe azashyira iryo sezerano mubikorwa kuburyo ntawe utabona ko ingoma z’igitugu  ziri mumarembera cyane ko Donald Trump azakora uko ashoboye ngo yongere atsinde indi manda y’ umukuru wigihugu !

 

Tuzatsinda ubwoba .

 

Christine Muhirwa.