Njya numva abategetsi bacu banenga iki kinyamakuru cyanyu bivuye inyuma ariko kandi bakanamenya ibyo cyanditse bakabiganiraho baryana inzara none navuze nti reka najye mbandikire , mbature agahinda kanjye wenda bazakaganireho bigaye !

Ndi umukozi wa leta ariko hari nibindi nkora kuruhande nkuko muri iki gihe abenshi tubayeho. Njya naherekeza His Excellency muri gahunda zitandukanye , byumwihariko iza Rwanda Day. Benewacu babaye abanzi n’ ibipinga nkuko rimwe na rimwe nabo ubwabo biyita bakunze kunserereza banziza gukomera amashyi ikibi none najye uyu munsi numvishe nigaye . Nshobora kutazabireka vuba , ariko mukomeze munkurikire.

Maze iminsi niruka inyuma yo gushakira umuryango mugari wanjye umutekano wo munda kuko ibintu bigenda bikomera kuva kiriya kibazo cyafungishije imipaka hirya iriya , ibiciro byarazamutse kuburyo n’ abantu nkajye babona agatubutse kubera uko gukoma mumashyi ngayirwa , byatugezeho!

Ndagirango nibwirire bagenzi banjye duhuje ibibazo , duhugiye mu ukwirengagiza ikigaragarira buri wese (kuko aribyo duhemberwa) ko dushatse twasubiza ubwenge kugihe tugatangira gutekereza ku ukuntu tuzageza 2034 turi muri aya .

Simvuze ngo duhunge dusange abandi tubafashe kurindagira nkuko Rushyashya ibivuga , ntawe mbwiye ngo ni atangire arwanye ibyo twagezeho, ariko aho muri musoma iyi nyandiko , kandi muriyizi , hari nibyo tuziranyeho … Ndabamenyesha ko njye natangiye gutekereza kuri 2035. Yewe niyo 2035 yaza umwaka utaha cyangwa uzakurikira , niteguye kuzabazwa guhakwa no guhemuka kwanjye kuntera isoni kandi nterwa no gushakira urubyaro rwanjye umutekano wo munda n’ ibindi ababyeyi tuba tugomba kubazwa.

Batubwiye ko tugomba kwigaya .

Ndigaya kubona nicara mubagabo nkaririmba iterambere ntayobewe ko umunyarwanda afite ibibazo by’ amazi , imirire, ubuvuzi, uburezi ,ubutaka n’ ibindi ntagiye kurondora nkaba umwe mu batinyuka kwivuga ibigwi kuko batuzaniye igipupe kivuga ko twateye imbere (cyo gushimisha abashyitsi ” bakomeye ” babarirwa kuntoki) muri iyi ngirwa nama yo gutransforminga Afurika .

Namwe ni mwigaye wenda twazagera aho dutinyuka kuvugisha ukuri tugakira iki kirungurira tukareka gukomeza gukorera kubwoba.

Honorable , ibi birakureba , nawe afande birakureba , namwe mwese musoma iki kinyamakuru mwihishe bwacya tugahurira mu ” bacu ” duseka “ibigarasha ” n’ ” ibipinga “.

Uwatwohereje iyi nyandiko yadusabye kudatangaza amazina ye kuko ” byagirira ingaruka mbi umuryango we , incuti abavandimwe n’ abo abereye umukoresha bose “. Aya mafoto ni collage ye yohereje hamwe niyi nyandiko.

Inyenyeri News Group

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONNjya numva abategetsi bacu banenga iki kinyamakuru cyanyu bivuye inyuma ariko kandi bakanamenya ibyo cyanditse bakabiganiraho baryana inzara none navuze nti reka najye mbandikire , mbature agahinda kanjye wenda bazakaganireho bigaye ! Ndi umukozi wa leta ariko hari nibindi nkora kuruhande nkuko muri iki...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE