Banyarwanda Banyarwandakazi, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018 hateganijwe igikorwa cy’amatora ku bazajya mu nteko nshingamategeko mu Rwanda,  kuri iki cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2018 ku banyarwanda batuye mu mahanga naho abari imbere mu gihugu amatora ateganijwe ku wa mbere tariki ya 3 Nzeri 2018.

Ko urubuga rwa politiki rufunze mu Rwanda abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bakaba batotezwa, bakicwa, bagashyirwa mu magereza, kuki abanyarwanda bateshwa igihe mu gikorwa nk’iki cy’ikinamico mu gihe ibizava mu matora biba byarateguwe n’ubutegetsi mbere y’uko amatora aba? Banyarwanda Banyarwandakazi nimwange guta umwanya wanyu na leta nireke kwangiza ubushobozi buke ifite ibushora mu kinamico. Ubutumwa bwihariye bwo bugenewe abanyarwanda baba mu mahanga cyane cyane abari mu mahanga nk’impunzi aho bamwe bamaze kubona ubuhungiro cyangwa bakiri mu nzira batarabubona, icyo tubasaba n’iki: Kubanza gutekereza neza niba koko ari impunzi cyangwa bari mu mahanga nk’abakozi ba Leta y’igitugu iri mu Rwanda, kubanza gutekereza neza niba ibyo bikorwa barimo byemewe n’amategeko y’ibihugu byabakiriye.

Ese mu by’ukuri impunzi yitabira amatora n’ibindi bikorwa bya Leta ivuga ko yahuze?

Igisubizo ni Oya ndetse n’amategeko y’ibihugu byose ntabyemera.

Twe nk’abanyarwanda b’impunzi tuzi kuba impunzi icyo bivuze kandi twubahiriza amategeko y’ibihugu byatwakiriye tubasabye guhitamo kuba impunzi cyangwa kuba abakozi ba Leta y’u Rwanda bari mu butumwa mu mahanga.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi na polisi z’ibihugu byose byo mu Burayi, Amerika, Australia, n’Afrika bemenyeshejwe iby’ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko agenga impunzi ndetse hafi y’ibyo bihugu byose byemeye ko bizakurikiranira hafi ibyo bikorwa bitubahirije amategeko byo gutora kandi abantu ari impunzi.

Ese muzabwira polisi z’ibihugu mwatsemo ubuhungiro ko wino iri ku ntoki zanyu yavuye hehe ikanajya ku bikumwe by’abantu ikivunge? Ese amashusho yanyu mwinjira mu biro by’itora kandi muri impunzi yo mwiteguye kuyahakana mute? Akaburiwe n’impongo…

 

Impirimbanyi  ya demokarasi.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/2018-08-31-12-41-05-496800050.png?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/2018-08-31-12-41-05-496800050.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONBanyarwanda Banyarwandakazi, mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri 2018 hateganijwe igikorwa cy'amatora ku bazajya mu nteko nshingamategeko mu Rwanda,  kuri iki cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2018 ku banyarwanda batuye mu mahanga naho abari imbere mu gihugu amatora ateganijwe ku wa mbere tariki ya 3 Nzeri 2018. Ko urubuga rwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE