Mugihe itangazamakuru rikomeje kugaruka ku kaga kagwiririye Rusesabagina ,bamwe bavuga bati  yarashimuswe abandi bati arakorerwa iyica rubozo, abasirikare ba Kagame barahekenya amenyo kubera itandukaniro mu uburyo afunzwemo ugereranyije n infungwa z abasirikari.

Abo basirikari umutekano n’ ubutegetsi bwa perezida Kagame bushingiyeho bajunditse agahinda baterwa no kubona uko aba commanders nka Colonel Tom Byabagamba ufite uburwayi bw’umugongo butitaweho kuva yafungwa , Major General Joseph Nzabamwita ufungiwe muri safe house , Gasana Rurayi ufungiwe mukato, Generali Rusagara ufite uburwayi bw’ umutima , Lt Colonel Rugigana Ngabo wahumye kimwe na Lt Joel Mutabazi ufite n’ uburwayi bw umutima udafite icyo ubwiye abamufunze.

“Ni agasuzuguro gakabije kuri uzalendo y’ inkotanyi […] ni igisebo gikomeye cyane kubona ndugu uzira ikinyamakuru na youtube apfa urwo bapfuye, nta gusurwa n’ umuryango mugihe uwo uregwa terrorism arya spaghettis, akarara kumufariso munzitira mibu…It is an insult to the struggle and to the memory of our dead… ”

Umuvandimwe wampaye aya makuru tariki 12/09/2020 yashimangiye uburyo abasirikare bakuru barwanye intambara ya RPF  bamanjiwe kubera imimerere y’ uburyo bagenzi babo bafungiwemo. Bazi neza ukuntu bagaburirwa imvungure zidahiye mugihe Rusesabagina atekerwa spaghettis, barara hasi kuma ciment muguhe undi arara ahashashe mu inzitira mibu, nta bwiherero bagira usibye utudobo bahindurirwa nyuma y amasaha 12  mugihe Rusesabagina yahawe ubwiherero bwe bwite hafi aho nk’ umunyacyubahiro .

Igihugu cya America ni umutera nkunga wa mbere  w’ urwanda  , kikaba inshuti  y’ umunyembaraga u Rwanda rwirata , cyahaye Rusesabagina umudali witwa  “ American Medal of Freedom bikaba bimugira infungwa ya VIP igomba guhabwa ubutabera budafifitse. 

Muminsi iri imbere ubwo amahanga azaba ahanze amaso  urubanza rwa Rusesabagina, u Rwanda n’ urwego rw ubutabera nabyo bizaba biri mukizamini gikomeye. Kwibwira ko hazaba igitangaza gituma ubutabera mu Rwanda buzahita bukira ibibazo bufite bwose  byaba ari ukwibeshya ariko reka twizere ko ibi byose bizasiga  u Rwanda munzira nziza yo kuzageza kubutabera busesuye kuko abanyarwanda bose bakwiye ubutabera bunoze baba bafite umudali wa Amerika cyangwa batawufite.

Iki ni igihe cya “opposition” cyo kureka ibihuha, igaharanira guteza imbere ubutabera mu rwatubyaye .

Iki ni igihe cyo kuzirikana Deo Mushayidi n’ abandi ba nyururu bacu.

Noble Marara  

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/rdf.jpeg?fit=480%2C388&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/rdf.jpeg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONMugihe itangazamakuru rikomeje kugaruka ku kaga kagwiririye Rusesabagina ,bamwe bavuga bati  yarashimuswe abandi bati arakorerwa iyica rubozo, abasirikare ba Kagame barahekenya amenyo kubera itandukaniro mu uburyo afunzwemo ugereranyije n infungwa z abasirikari. Abo basirikari umutekano n' ubutegetsi bwa perezida Kagame bushingiyeho bajunditse agahinda baterwa no kubona uko aba commanders nka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE