Abanyarwanda nibo Rwanda
Ejo hazaza h’ igihugu cyacu hagomba gushingira ku ubumwe b’abanyarwanda tukava muri politike y’ umwiryane ushingiye kudutsiko twitwaza inkomoko z’abanyarwanda . Ntawe uhitamo umuryango nyarwanda avukamo cyangwa intara avukamo .Hari abavukiye mumahanga, n’ uyu munsi barahavukira , hari abavuka ku abanyamahanga ariko ntibibabuza kuba abanyarwanda. Uwiyumvamo ubunyarwanda aba ari umunyarwanda . Ubunyarwanda ni ku umutima.
Abanyarwanda dufite gakondo duhuriraho . Dufite agapande gato ku butaka bw’ iyi isi kitwa igihugu cyacu. Ako gapande ki isi tugomba kugakomeraho , tukagakunda tukagasigasira. Tugakora ibishoboka byose tukakubaka tukagasura ,ndetse nabashoboye tukagatura ariko ntitwibagirwe ko twagatura tutagatura , igihugu cyacu ari mbere na mbere igitekerezo.
Ni gute umunyarwanda yita undi munyarwanda Haduyi? Umwanzi ? Umwanzi w’igihugu?
Haduyi wande?
Umwanzi w’ igihugu kihe? Umunyarwanda ko ariwe gihugu se yakwiyanga bigatanga iki?
Ntabantu babiri babona ibintu kimwe. Baba impanga cyangwa incuti. N’ abashakanye baruzuzanya.
Harya icyo dupfa ni uko igihugu kigomba kuyoborwa?
Twabigizeho impaka se muburyo bwa kinyangamugayo?
Twabiganiriye mubwubahane ?
Tukemeranya kubyo tutabona kimwe mubwubahane abanyamakosa bagakosorwa ,
Abanya bigwi bagashimwa.
Abanyarwanda rero tugomba kumvikana , tugashyira imbere ikinyabupfura twese tutayobewe.
Tugasubiza ubwenge kugihe , tugakorera igihugu cyacu , tukareka kwihemukira no kwisebya.
Christine Muhirwa