Abamamaje Mwiseneza Josianne baba bari kubizira?
Nyuma y’ inkuru y’ itabwa muri yombi y’ umuhanzi Aimable Karasira ( A.K.A Professor Nigga) wabaye umufana ukomeye wa Miss Popularity Mwiseneza Josianne akanamwamamaza mubikorwa bitandukanye , hagatabwa muri yombi umunyamakuru Rene Hubert ( washinze ikinyamakuru kimaze kugwiza abasomyi:Ibyishimo ) , bimaze kuba impamo ko abamamaje Miss Popularity ubu bari kujisho. RIB iragenda ibajyana ibakorera dosiye y’ amacakubiri.
Ikintu gikomeje gutangaza bamwe kikanatera umujinya abandi ni uko igipimo cy’ amacakubiri cya leta ya FPR ya Kagame cyibasira abo Kagame yivugiye ubwe ko bagomba basaba imbabazi mw’ izina ry’ ubwoko bwabo !
Ntawe ugiye guhakana ati nta macakubiri ashingiye kubwoko aba mumuryango nyarwanda , abenshi twarayasanze tugera aho tunamenyera kumvana abantu batandukanye imvugo zigayitse cyane z’ abanyarwanda bagereranya abandi n’ ingagi cyangwa se inzoka; arikose harabura iki ngo abakoresha imvugo nyandagazi bahabwe ibihano bimwe ko abakoresheje imbuga nkoranyambaga bagakwiza imvugo nyandagazi zuzuye ubushotoranyi zisebya amoko yose y’abanyarwanda n’ igihugu cy’ u Rwanda?
Umuntu azavuge ngo icyamugira umukuru w’ igihugu ngo atwike abanyarwanda bo mubwoko bumwe , RIB ntigire nicyo ibimusobanuzaho maze abandi batubwire ngo babajyanye ngo ariko icyo cyaha cyamacakubiri baregwa baracyagiperereza ; habure nuwaba yavuga uburyo ki yaba yarakoze icyo cyaha !? Abakoze ibyaha ko bazwi babibajijwe?
Muby’ ukuri , aka gasuzuguro ko gufata umunyarwanda nk’ injiji bibaza ko kazahoraho ?
Gucecekesha igitugu si ko kurusha ubwenge indyamirizi nyamara!
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/abamamaje-mwiseneza-josianne-baba-bari-kubizira/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/IMG_20190120_142505.jpg?fit=564%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/IMG_20190120_142505.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONNyuma y' inkuru y' itabwa muri yombi y' umuhanzi Aimable Karasira ( A.K.A Professor Nigga) wabaye umufana ukomeye wa Miss Popularity Mwiseneza Josianne akanamwamamaza mubikorwa bitandukanye , hagatabwa muri yombi umunyamakuru Rene Hubert ( washinze ikinyamakuru kimaze kugwiza abasomyi:Ibyishimo ) , bimaze kuba impamo ko abamamaje Miss Popularity ubu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS