Ababyinnyi 8 bo mu itorero Inganzo Ngari batorotse ” paradizo ya Kagame”!
Leta y’ u Rwanda rwa Kagame ikomeje kwigamba ubudasa n’ iterambere nyamara ubwo budasa n’ iryo terambere rikaba rikomeje guhungwa nk’ icyorezo cyica n’ ababonye uko bacika ikiziriko cyaryo bose !
Minisitiri uhembwa akayabo , generali ufungishijwe ijisho , Ambasaderi runaka , umukinnyi wa siporo , kongeraho n’ abana b’ abanyacyubahiro batunzwe no guhakwa no guha amashyi umurwayi ukomeje kumena amaraso y’ abo ahora abeshyera ko bamutoye ngo ababere umukuru w’ igihugu – bose baba bacungana n’ amahirwe yo kubona aho baca ngo bacike ikiziriko !
Aba babyinnyi 8 bacitse babonye bageze muri Amerika berekanye nanone ukuntu abanyarwanda barambiwe kubyinira paradizo ya baringa kuri bo, paradizo babarirwa nk’ inkuru kandi badateze kuyikandagiramo n’ umunsi umwe kuko ifite nyirayo utinjirirwa ;n’abayimucungira bakomeye ku ubuja bwabo bubahesha ishema ryo kwitwa ab’ikambere .
Paradizo igizwe n’ umutunzi umwe rukumbi warenzwe , utembera isi hamwe n’ umuryango we mundege ze, acuruza ubukungu bw’ ikuzimu kw’ abandi mugihe ubukene bukabije n’inzara biyogoje rubanda nyarwanda kuburyo abana bavuka bagwingiye… ninde utayihunga abonye uko ahunga? !
Ishusho y’ u Rwanda rutunganye icuruzwa itandukanye bikabije n’ ukuri kw’ ibiriho kuburyo umunsi ukwo kuri kw’ abashenjagira bashira n’abapfuye bahagaze bose kwavuzwe bizatungura abatari bake. Abahora bamugenera ibikombe n’ imidali bazumirwa…Kandi bitinde bitahe , niyo bijya kuko ari nta gahora gahanze.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/ababyinnyi-8-bo-mu-itorero-inganzo-ngari-batorotse-paradizo-ya-kagame/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/05/image-1.jpg?fit=284%2C177&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/05/image-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONLeta y' u Rwanda rwa Kagame ikomeje kwigamba ubudasa n' iterambere nyamara ubwo budasa n' iryo terambere rikaba rikomeje guhungwa nk' icyorezo cyica n' ababonye uko bacika ikiziriko cyaryo bose ! Minisitiri uhembwa akayabo , generali ufungishijwe ijisho , Ambasaderi runaka , umukinnyi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS