Umwiherero wa 16 ugiye kurangira ntawe ugize icyo abaza Kagame ku ibura ry’ abatavuga rumwe na leta bicwa nk’ ibimonyo mu Rwanda rufite umutekano utanengwa rw’ umwami Kagame na FPR ye.


Muri aba bose habuze umuntu umwe ugira ubutwari bwo kubaza icyo Mme Illuminee iragena , Boniface Twagirimana na Enselme Mutuyimana bazize kandi noneho banahawe uburenganzira bwo kudafata ijambo basaba imbabazi gusa n’ ubahatse .

Muri aba bose , habuze umuntu umwe uvuga ati nkeneye kubaho ariko nabo bari bakeneye kubaho. Muri aba bose habuze inyangamugayo imwe. Habuze umunyarwanda umwe. Habuze umugabo umwe .Habuze utinyuka , habuze umugiraneza . Habuze uwitandukanya n’ ikibi ngo abe urumuri mu mwijima w’ ubwicanyi ntahanwa. Ubuse umunsi byahindutse bazatubeshya iki?

Ndagaya aba bayobozi bigishijwe ndi umuhemu ikabacengera . Ntabwo bigishijwe ndi umunyarwanda kuko bakomeje kurebera bagenzi babo bicwa bagakoma mumashyi.

Igihe cyose abanyarwanda batazashyira hamwe ngo babaze leta inshingano zayo , igihe cyose leta izagura bamwe muri twe bakibagirwa abo ari bo bakibonamo leta aho kwibonamo ubunyagihugu , ba Kagame bazasimburana kuntebe y’ ubutegetsi.

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/IMG-20190312-WA0008.jpg?fit=653%2C531&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/IMG-20190312-WA0008.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONUmwiherero wa 16 ugiye kurangira ntawe ugize icyo abaza Kagame ku ibura ry' abatavuga rumwe na leta bicwa nk' ibimonyo mu Rwanda rufite umutekano utanengwa rw' umwami Kagame na FPR ye. Muri aba bose habuze umuntu umwe ugira ubutwari bwo kubaza icyo Mme Illuminee iragena , Boniface Twagirimana...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE