Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2012, Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC, yagiranye ikiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda ndetse na Col Patrick Karegeya wahoze akuriye urwego rw’iperereza ryo hanze mu Rwanda. Aba bagabo bombi bakaba barahungiye muri Afrika y’Epfo.
Umunyamakuru w’iyo Radio yababajije ibibazo byinshi byabajijwe n’abantu bakoresheje Email, facebook, Skype, n’ibindi. Ibyo bibazo byari byiganjemo ibivugwa cyane mu Rwanda no mu karere ndetse no muri politiki nyarwanda muri rusange.
Bimwe mu bibazo byabajijwe n’ibi:

1. Ikibazo kijyanye n’umutekano muke muri Congo na Gen Bosco Ntaganda
2. Uburyo Inzego z’umutekano n’iperereza mu Rwanda zikora
3. Itangwa ry’amapeti ku basirikare b’ubwoko bumwe
4. Ifungwa n’ifungurwa rya Lt Gen Ibingira n’ikibazo kijyanye n’abandi basirikare bari bafunze
5. Impamvu Kagame ahora mu nzinduko zidashira muri Uganda
6. Ikibazo ku kiganiro hagati ya Marc Matabaro na Padiri Thomas Nahimana ku kibazo cy’uko Lt Gen Kayumba atagomba gukora politiki
7. Uburyo izina rya Twagiramungu ryashyizwe mu masezerano y’Arusha
8. Urwikekwe ruri mu banyarwanda
9. Ukuntu Kagame abona impamyabushobozi n’ibikombe
10. Ubutumwa bwahabwa abari muri Leta cyangwa mu gisirikare mu Rwanda
11. Ikibazo cy’ifungwa rya Lt Col Rugigana

Mushobora kumva icyo kiganiro hano hasi

Listen to internet radio with RadioItahuka on Blog Talk Radio

.