Uw’ ikambere yatwandikiye amagambo arura :”…Uwategereza ibyanyu yazicwa nagahinda “
“ …reka nkubwize ukuri , ibintu byo kubaha amakuru ngiye kuba mbihagaritse kuko mbona abo bantu wita opposition badasobanukiwe ko bahanganye na leta idakina yakoresheje intambara n’ amayeli itizigamye kugirango igere kubutegetsi. Uziko mwibwira ko aba bagabo ari abamalayika!
Ubu ubutegetsi turabufite kandi ntabwo tuzarekura .
Twabubonye tubububabaye . Singiye kukubarira ibitambo twabutangiye , nimba ari ntabyo uramenya uzabaze abari bakuru bazakubwire . Ayo mayeli uvuga twakoresheje kugirango tubugereho abitwa ko bahanganye natwe ntanubwo barayatahura ! Ayo bamenye mbona biha kuyigana ariko ntabyo bishoboreye…Uzarebe ukuntu ibinyoma byabo bitamara kabiri bidatahuwe mugihe twe ibyacu byabaye amateka! Abantu bananirwe kubeshya no kuvugisha ukuri bibihishe ??? Mubona mujya he koko?
Iyo nsubiye mubintu unyandikira ndaguseka cyane rwose ! Ngo dutegekesha ikinyoma n’ imbunda ? Ahubwo se aho bategekesha ukuri ni hehe kuri iyi isi ya rurema? Hategeka ingufu! Nimba utegereje kuzabona iyo demokarasi ngo izagendera kumategeko uzahangayika !
Kuncyurira iryo nnyuzura n’ itoteza ngo dukorera “ abatavuga rumwe natwe “ kuri facebook na twitter …ngo tugakurikira abantu tukababuriza amahoro iyo bari mbifata nk’ amatakirangoyi y’ abatesi ! Uziko musetsa!!!!
Aya tugejeje aha sinayo dukoresha muri gahunda yo kugumana ubwo butegetsi twahigiye , tukabumenera amaraso , tukabwibira ! Twabukoreye ibidakorwa byose tubugeraho ! Mugani wa wawundi , twarabuhingiye ! Ingoma twarayuhagiye!
Ese nk’ umuntu ushaka ko duhangana twaramutsinze afite igihugu , umutungo w’ igihugu, n’abo bafaransa kuruhande rwe twe turi ngo abashonji barya ibitiritiri … ubu dufite igihugu abona bizamworohera? Abashaka gukora ubwo bwiyahuzi nababwira iki !
Mwibwira ko muzarya ibyo mutaruhiye?
Icyo bikoze uzabambwirire uti opposition yanyu ni byendagusesta gusa . Hano ntawe ikanga ! Abantu muhora mubintu byo kwitana ba mwana , musiganira mumiyaga no mu matiku adashinga … mwananiwe no kwicarana ngo muzahangana na Kagame muhereye he ?
Ngo murashaka kwimika ukuri mugakuraho ikinyoma?
Muzahere kuri uku : uwo Kagame muhora muririmba , ubasanga iyo muri akabica , ubagura mukaza aha mukamuramya kurusha abasangwa , induru yanyu ntawe iteze gukuraho ! Igihe tuzarambirwa umurengwe we n’ inyota ye y’ ubutegetsi n’ amaraso, n’ ikiza n’ inyaga rye by’ inkirabuheri ni twe tuzamwikuriraho kuko uwategereza ibyanyu yazicwa nagahinda .”
Aya magambo akarishye arimo umujinya n’ ubwishongozi bw’ umwe mubikomerezwa bigize ubutegetsi bwa leta y’ umunyagitugu uragiye abanyarwanda n’ inkoni ye y’ icyuma, nsanze ngomba kuyashyira ahagaragara. Ntabwo mu ukuyatangaza ngamije guca intege opposition nyarwanda , ahubwo ndizera ko hari uruhare aya magambo yagira mukudufungura amaso tugashyira umwete muri iyi ngendo yo kwimika demokarasi n’ itegeko uwanditse aya magambo abona nk’ inzozi .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/uw-ikambere-yatwandikiye-amagambo-arura-uwategereza-ibyanyu-yazicwa-nagahinda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/04/images-12-7-1.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/04/images-12-7-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINION“ ...reka nkubwize ukuri , ibintu byo kubaha amakuru ngiye kuba mbihagaritse kuko mbona abo bantu wita opposition badasobanukiwe ko bahanganye na leta idakina yakoresheje intambara n’ amayeli itizigamye kugirango igere kubutegetsi. Uziko mwibwira ko aba bagabo ari abamalayika! Ubu ubutegetsi turabufite kandi ntabwo tuzarekura . Twabubonye tubububabaye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS