USA yasabye u Rwanda na Uganda kwiyunga
Tibor Nagy wungirije Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunz ubumwe za Amerika (US) ushinzwe ibibazo by’Africa avuga ko ubwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na Uganda bugomba guhoshwa n’uko Abakuru b’ibihugu byombi bumvikanye. Ngo ntabwo ari ikibazo cyasaba ko USA izamo kuko abo kireba bashobora kukicyemurira hagati yabo.
Uyu munsi, Perezida Kagame yabonanye n’uyu muyobozi (wa kabiri uvuye ibumoso) hamwe na Minisitiri Sezibera, Amb Vrooman na Amb Mukantabana
Kuwa gatandatu i Kampala mu kiganiro n’abanyamakuru, Nagy yabisubije umunyamakuru wari umubajije icyo US iri gukora kugira ngo yunge u Rwanda na Uganda muri ibi bihe hari umwuka mubi hagati y’ibi bihugu.
Yagize ati: “ Perezida Museveni wa Uganda na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bagomba gukorana hagati yabo bagakemura ibyo batumvikanaho, ibihugu bikongera gukorana neza.”
Tibor Nagy avuga ko abayobozi b’ibi bihugu byombi basanzwe ari inshuti za USA kandi ngo ubutegetsi bwa Washington bazakorana nabo kugira ngo ibihugu byongere bibane neza ariko ngo nibo bagomba kubigiramo uruhare cyane nk’uko bivugwa n’ikinyakuru Monitor.
Tibor ati: “ Iki rwose ni ikibazo kigomba gukemurwa na biriya bihugu byombi ukwabyo.”
Ku wa Gatanu uyu muyobozi wo muri US yahuye na Perezida Museveni , kuri iki cyumweru yahuye na Perezida Kagame wari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Richard Sezibera ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri US MukantabanaMathilde. Nagy na we yari aherekejwe na Peter H. Vrooman Ambasaderiwa US i Kigali.
Tibor Nagy nyuma yo kubonana na Perezida Kagame hamwe n’aba bayobozi yavuze ko bavuganye ku kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati ya US n’u Rwanda ndetse n’amahoro n’umutekano mu karere.
Kuri iyi ngingo ya nyuma ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda biri mu biri gukurikiranwa cyane mu bijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere.
Gusa uyu muyobozi ari muri Uganda yabwiye abanyamakuru ko kuba asuye ibi bihugu muri iki gihe bidatewe n’ibibazo bifitanye ubu ahubwo ngo yari yarateguye uru rugendo mbere nk’uko bivugwa na Monitor.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala yabwiye abanyamakuru ko yaganiriye na Perezida Museveni ibireba umubano hagati ya Uganda na USA.
Kuri uyu wa mbere uyu mugabo aragirana ikiganiro n’abanyamakuru i Kigali.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW