USA izafatira imyanzuro Perezida Kabila, Kagame, Nkurunziza nibagerageza guhindura itegeko nshinga
Mu kiganiro yagiranye na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa “RFI”, Russell Feingold uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Karere k’Ibiyaga bigari yihanangirije ba Perezida w’uRwanda, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) cyangwa uw’u Burundi ushobora kugerageza guhindura itegeko nshinga kugira ngo abone uko aguma ku butegetsi kuko ngo uzabikora Amerika izamufatira imyanzuro.
Russel Feingold uhagarariye USA mu Karere k’Ibiyaga bigari yihanangirije aba baperezida kutazahirahira bahindura itegeko nshinga.
Umunyamakuru yabajije Russell Feingold ati: Mu myaka itatu iri imbere hazaba amatora muri Congo, mu Burundi, mu Rwanda na Uganda. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakurikiranira bya hafi aya matora?
Russell Feingold yavuze ko nta kabuza USA izayakurikiranira hafi kandi izagerageza guhagarara ku myanzuro n’uruhande duhagazeho.
Ati “Niyo mpamvu duhamagarira ibyo bihugu kubaha itegeko nshinga ryabyo cyane cyane ku ngingo y’ibijyanye n’umubare wa manda zo kuyobora.”
Russell Feingold yihaniza Perezida uwo ariwe wese muri ibyo bihugu wahirahira ashaka guhindura itegeko nshinga kugura ngo agume ku butegetsi.
Yongera gushimangira amagambo Pereza wa USA, Barack Obama yavugiye muri Ghana ubwo aheruka gusura umugabane wa Afurika, agira ati “Perezida Obama yavuze ko Afurika ikeneye inzego zikomeye idakeneye abantu bakomeye.”
Nyuma y’iri jambo abahanga batandukanye bavuze ko bigaragaza ubushake bwa Amerika mu kubaka inzego n’ubuyobozi bukomeye ariko bushingiye kunzego budashingiye ku muntu ku giti cye, dore ko ari nabyo byakunze kuzahaza ibihugu bya Afurika kuko usanga inzego zubakiye ku muntu umwe ku buryo aramutse avuyeho usanga igihugu gishobora kugira ibibazo.
Russell Feingold, uhagarariye Amerika mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Umunyamakuru wa RFI yongeye kubaza Russell Feingold ati: Perezida Kagame, Kabila na Nkurunziza bari muri manda yabo ya nyuma, nk’uko itegeko nshinga ry’ibyo bihugu ribivuga. USA izakora iki umwe muri abo aramutse agerageje guhindura itegeko nshinga kugira ngo agume ku butegetsi?
Kuri iki kibazo Russell Feingold yavuze hakiri kare kuba yavuga ku myanzuro Amerika yafata kandi ntabyari byaba, ashimangira ko Amerika izabifataho umwanzuro nibiramuka bibaye.
Ati “Ariko ndakeka ko buri umwe muri abo bayobozi azabona akamaro ko kubaha itegeko nshinga uko riri (uko ryatowe n’abaturage).”
N’ubwo Amerika ivuga ibi, Abanyarwanda batandukanye bakunze gusaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuzakomeza akabayobora kuko ngo bashimishwa n’ibyo amaze kubagezaho.
Abantu benshi bakunze kubaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame niba azongera kwiyamaza, n’ubwo akunda kuvuga ko yubaha icyo abaturage bashaka, igisubizo cye gikunze gusoreza ku nteruro imwe igira iti “Ni mutegereze umwaka wa 2017 ugere.”
Ubusanzwe guhindura itegeko nshinga cyane cyane ku ngingo yo guhindura manda z’umukuru w’igihugu bica mu matora rusange y’abaturage azwi nka ‘referendum’.
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/usa-izafatira-imyanzuro-perezida-kabila-kagame-nkurunziza-nibagerageza-guhindura-itegeko-nshinga/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/bose.jpg?fit=640%2C279&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/bose.jpg?resize=110%2C110&ssl=1LATEST NEWSMu kiganiro yagiranye na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa “RFI”, Russell Feingold uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Karere k’Ibiyaga bigari yihanangirije ba Perezida w’uRwanda, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) cyangwa uw’u Burundi ushobora kugerageza guhindura itegeko nshinga kugira ngo abone uko aguma ku butegetsi kuko ngo uzabikora Amerika izamufatira imyanzuro. Russel...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS