Kuri Generali kabarebe,

Kagame arikumwe na Gen Kabarebe

Maze gusoma amanyakurekwa wavugiye kuri nyakwigendera Col. Patrick Karegeya, nkibuka nibyo uheruka kwandika upfobya imiyoborere y’urugamba ya General Gisa Fred Rwigema, kandi nkagira n’abandi numvana ko ngo waba uri umuntu muzima nubwo jye ntabihamya nifuje kukubwira amagambo akurikira. Gusa uzirikane ko atari ukugutuka ari ukugucyebura niba ukigira igaruriro, sobuja we namuhariye Imana ngo abe ariyo izamwibwirira kandi nawe ni ubwambere nubwanyuma nkwandikira.

Generali Kabarebe, ndakwibutsa ko:

“Umugabo apfa rimwe” naho “umugabo mbwa aseka imbohe”. Iyo wihanukiriye ugapfobya ubutwari bwa Rwigema upfobya uko yayoboye intangiriro y’urugamba kandi ubizi ko bihabanye nukuri burya uba upfuye, ese uretse yamapfundo y’ibinyoma yerekeye urupfu rwe ndavuga Rwigema, ukuri ntiwaba ukuzi ngo ukubwire Abanyarwanda? Nanone iyo uhindukiye ugatuka umuntu wapfuye mwakoranye, mwasangiye, mwari incuti nabwo uba wongeye ugapfa.

Rero nako ibyo byose muba mubikora kugirango mwigure muce amararo n’amaramuko ngo mubone bwacya kabiri kandi nibyo koko “ijoro rimwe ribaga imbyeyi”, arikose murabona muzazibaga kugeza ryari? Abanyarwanda barishwe bihagije, amarira n’amaraso yabo aratakambira Imana.

None wowe Generali James Kabarebe, ngo “urwanze gushira ruhemuza intwali” niba warigeze kuba yo kandi niba uri Generali koko, igaye, ugarukire Imana ikugirire imbabazi.

 

Martin Ntiyamira

Victoria, BC