Urubanza rwa Lt Mutabazi rwashyizwe mu muhezo
Ubwo yongeraga kugaragara imbere y’Urukiko rwa Gisirikare, Lt Mutabazi n’abo bashinjwa hamwe ibyaha birindwi birimo iby’ubugambanyi no guhungabanya umutekano w’igihugu, Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare rwemeje ko urubanza ruzajya rubera mu muhezo
Umucamanza yabajije Lt Mutabazi niba yiteguye kuburana, kuko ubushize urubanza rwari rwasubitswe agishaka Umwunganizi mu mategeko, yemeyera ko aburana avuga ko amufite ariwe Me Antoinette Mukamusoni.
Yasomewe ibyaha byose aregwa abitera utwatsi, nyamara bagenzi be baregwana ibyaha by’ubugambanyi, bamwe bagiye babyemera birimo kujya mu mitwe y,abagizi ba nabi no gukwiza ibihuha, abandi bakabihakana.
Ubushinjacyaha buyobowe na Me.Major.Pacific Kabanda bwasabye ko urubanza rwabera mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’igihugu ariko uwunganira Lt Mutabazi arabyanga avuga ko rwabera mu ruhame kuko ngo yumva nta kibazo byateza.
Urubanza ruyobowe n’Umucamanza Capt Sumayi,yemeje ko bafata iminota 15 yo kwiherera ngo bafate umwanzuro, baje kumaramo igihe kigeze hafi ku isaha, nyuma basohoka bemeje ko urubanza rubera mu muhezo, abari barwitabiriye barasohoka urubanza rurakomeza.
Uru rubanza rwanitabiriwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda n’abandi bantu benshi batandukanye.
Amafoto/ Ntwali John Williams
Inkuru irambuye turayibagezaho bidatinze
Source: igihe.com