Urubanza rwa Lt. Mutabazi na bagenzi be 14 rwimuwe
Nyuma yaho tariki 13 Ugushyingo 2013, Lt. Joel Mutabazi na bagenzi 14 bagejejwe bwa imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo, aho baregwa ibyaha byo kugambanira igihugu, icyo gihe bikaba byari byemejwe ko tariki ya 25 uku kwezi bagomba kugaruka imbere y’ubutabera, siko byagenze kuko urubanza rwimuriwe tariki ya 2 Ukuboza 2013, ku mpamvu ngo z’urukiko.
Ku magambo agaragara mu itangazo, uru rukiko rwashyize ahagaragara, riravuga ko rusubitswe ku mpmvu bwite z’urukiko, nyamara ubwo aba bantu bose babwirwaga ko bagomba kuzitaba kuri iyi tariki (25), Lt. Mutabazi yari yatangarije abacamanza ko bizaterwa n’uko azaba yahawe abamwunganira, dore ko yavugaga ko adafite ubushobozi bwahemba uzamufasha. Icyo gihe urukiko rwari rwatangaje ko hagiye kurebwa ko gereza afungiyemo, yasabwa kwandikira urugaga rw’abavoka, bagashakira Lt. Mutabazi uwamufasha.
Bimwe mu byaha aba bantu 15 barimo na Lt.Mutabazi Joel bashinjwa, birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe, gukwiza ibihuha mu mahanga hagamijwe kwangisha abaturage ubuyobozi, kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutoroka igisirikare n’ibindi.
Lt. Mutabazi Joel, wahoze ari mu barinda Perezida Paul Kagame, yafatiwe mu gihugu cya Uganda, ahita yoherezwa mu Rwanda. Imwe mu miryango mpuzamahanga ikaba itarabyakiriye neza.