Umwana wa Mwarimu ntiyiga Kaminuza kubera ikiciro cy’Ubudehe…PM ati “Birakemuka”
Uwihirwe Theodosie yakurikiranye Umushyikirano ari mu Karere ka Burera, ni Umwarimukazi, yavugiye bose basangiye umwuga wo kurerera igihugu, ariko abana babo bakaba iyo bagize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye bibagora kukwiga Kaminuza bitewe n’uko Mwarimu abarizwa mu Kiciro cya gatatu cy’Ubudehe, Minisitiri w’Intebe yamusubije ko ikibazo kiri hafi gukemuka.
Bourse ku munyeshuri ugiye muri Kaminuza mbere yatangwaga hakurikijwe uko umunyeshuri yagize amanota asabwa, ariko biza guhinduka bitewe n’uko Leta yabonaga hari Amasomo akwiye gushyirwamo imbaraga, bityo abayize bakaba ari bo bahabwa amahirwe ya mbere mu kurihirwa inguzanyo yo kwiga Kaminuza, ikindi Leta ivuga ko ‘inguzanyo yo kwiga Kaminuza yajya ihabwa abakennye bayikwiye’.
Ni ikibazo cyavuzweho cyane mu myaka ishize, gitizwa umurindi n’uko Ibyiciro by’Ubudehe na byo byashyizwe mu birebwa kugira ngo umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye yemererwe inguzanyo yo kwiga Kaminuza itangwa na Leta.
Abo mu kiciro cya gatatu, aho Mwarimu uhembwa umushahara (fatizo wa Frw 40 000) abarizwa no kuzamura mu bo mu kiciro cya kane cy’Ubudehe, Leta ivuga ko bafite ubushobozi bwo kurihira abana babo Kaminuza, umwana akaba yabona amahirwe gusa, igihe yize amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga na Siyansi kandi na bwo yayatsinze neza.
Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ukuboza 2019, umwe mu bakurikiye ibiganiro byo ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Umushyikirano, Uwihirwe Theodosie usanzwe ari Umwarimukazi wo mu Karere ka Burera ari naho yabarije ikibazo ke, yasabye Leta kureba ubushobozi bwa Mwarimu, igakuraho iby’uko umwana uhabwa inguzanyo yo kwiga Kaminuza harebwa n’ikiciro cy’Ubudehe ababyeyi be barimo.
Ati “Ikibazo mfite kiri ku nguzanyo za bourse zitangwa ku bana bashaka kwiga mu mashuri makuru ariko abarimu twigisha mu mashuri abanza, twese tuba mu cyiciro cya gatatu, icyo cyiciro cyabaye imbogamizi zibuza amahirwe abana bacu guhabwa inguzanyo kandi Abarimu bigisha mu mashuri abanza nta bushobozi dufite bwo kurihira abana amashuri ya Kaminuza.
Mfite ibyifuzo bitatu; nifuzaga ko mu mpamvu zishingirwaho hatangwa inguzanyo ya bourse, hashingirwa ku byo umwana yifuza kwiga, ibyo aba yasabye, hakongera hagashingirwa ku rwego rw’imitsindire, ibyiciro by’Ubudehe bigakurwa muri izo mpamvu.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cyabajijwe na Mwarimu wo muri Burera, kitareba Minisiteri y’Uburezi gusa, ngo kireba inzego nyinshi zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Inama Nkuru y’Amashuri Makuru, n’izindi nzego.
Ati “Ikibazo twaganiriyeho, turabizi ko Mwarimu wo mu mashuri abanza adashobora kurihira umwana we Kaminuza naho yaba yatsinze neza, icyo namwizeza ni uko kigiye gukemuka kubera ko mu kuvugurura ibyiciro by’Ubudehe ntabwo tuzahuza no gutanga bourse z’abanyeshuri, ntabwo Ikiciro cy’Ubudehe kizongera kuba ikiranga guhabwa ishuri.
Ibyo twumvikanyeho mu nzego zose dukorana ni uko guhabwa ishuri bizajya bishingira ku bumenyi bw’umwana n’amanota yagiz,e ariko bitavuze ko ushoboye kwishyurira umwana we atazamwishyurira.”
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW