Ubufaransa buraburira abashaka kujya gusura Nyungwe n’ Ingagi mu Ibirunga kuko butahizeye umutekano. Yewe na wa mucyera rugendo wacaga iy’ umuhanda ajya Uganda muri Jaguar ngo aramenye aritonde… Kandi Sezibera amaze iminsi yemeza ko ikibazo cya wamuhanda wasanwaga cyarakemutse!

Umuzungu yanze amagi ntibizoroha!

U Rwanda rukomeje guhakana ikibazo cy’ umutekano ahakabakaba ishyamba rya Nyungwe , hamaze gutwikirwa amamodoka abiri , aho ruhurira na Congo, Uburundi na Uganda ariko umuzungu mushya wa Kagame aranze amuvuyemo!

Abazungu ko bongorerana, iyi nkuru y’ umutekano mucye nimara gukwirakwira kwa mpatsibihugu , mucyerarugendo agatinya gusura u Rwanda inzara bizatera ntizahagurutsa rubanda ko imaze iminsi itema amara yiyongereye kuri Nzaramba itarabonerwa umuti ?

Iyi nkuru nikomeza guhwihwiswa na rya soko rya byabindi cannabis bahinga muri Nyungwe nti rizahura n’ ibibazo?

Kuba ubukubaganyi bwa Nyakubahwa bwaratumye ibiciro bizamuka n’indagara zikaba zigeze aho udafite 500 yigira inama yo kuzibagirwa , umunsi azagaruka mu Rwanda dore ko wagirango hamuhanda , ntiyakagombye kwicara abitekerezeho yitonze !?

Ik’ inzara kiranyagisha na Al Bashir nirwo ruro yazize!

Nyakubahwa nyamwanga kumva , ugira inama igisirikari cya Sudani cyahiritse umunyagitugu mugenzi we Omar Al Bashir ashobora kuba adakubita agatima kuri wa mugani wa ruriye abandi .We aziko ntakizamukoraho … Umujinya wa rubanda wahereye mu amajyaruguru ya Afurika yibwira ko we uzamusimbuka kuko afite abenegihugu bahahamuwe na jenoside n’ intambara ze yongeyeho igisuti cye!

Afande arishinga Al Sisi ,ntabwo azi ko yaje nyuma ya Revolution ya rubanda rwa Misiri!

Abanyarwanda bamenya kwihanganira byinshi ariko inzara iri imbere aha izarimbura agasuzuguro k’ ibisambo by’ umururumba udashira iyo ntare ngo idakangwa izibaza aho ubwoba yatubitsemo bwagiye.

Christine Muhirwa