Mu kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango Mpuzamahanga Maison Shalom uriho bizaba mu kwezi kwa cumi, Umuyobozi wawo Marguerite Barankitse yatangarije abanyamakuru ko ahangayikishijwe Amahoro y’Abarundi.

Marguerite Barankitse ni impirimbanyi iharanira ko Abarundi bagira imibereho myiza

Maison Shalon watangije ibikorwa byawo mu mwaka wa 1993, ukora ibikorwa by’ubugiraneza mu gufasha ababaye imfubyi kubera intambara, abarwaye Sida, impunzi, abana bo ku muhanda, n’abana bato bari mu magereza n’ibindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu,  Umuyobozi wa Maison Shalom Marguerite Barankitse yavuze ko afite ikizere ko amafaranga ye Banki zo mu Burundi zizayasubiza Maison Shalom.

Ati “Ibitaro bya Maison Shalom babyatse Abarundi ntabwo babyatse twe (Maison Shalom), ikimpagaritse umutima si ibyo nasize, si imitungo twasize ahubwo ikimpagaritse umutima ni urukundo n’Amahoro y’Abarundi.”

Yavuze ko ibikorwa bye byanditswe kuri uriya muryango bityo ngo ntacyo bamwatse akibaza amakosa Maison Shalom yakoze kugira ngo ibintu byayo bifatirwe.

Marguerite Barankitse avuga ko igihe ibyafatiriwe bizasubizwa bazaba babisubije Abarundi kuko Maison Shalom ari ishyirahamwe rigendera ku mategeko.

Avuga ko ahangayikiye kubona Abarundi bafiite amahoro, bakagira umutekano.

Barankitse ari mu Barundi bahunze igihugu mu gihe hari umutekano muke mu mwaka wa 2015, avuga ko babatwaye byinshi n’urukundo rw’igihugu ke.

Ati “Baratwimuye badutwara byinshi, badutwara urukundo dukunda umubyeyi wacu watwibarutse Uburundi. Turasaba Leta y’u Burundi ngo idusubize mu masambu yacu, dusubire mu gihugu tureke kwangara mu buhunzi kandi Imana yaraduhaye igihugu gitemba amata n’ubuki, ni na byo ndwanira, nirwo rubanza mfite na Leta y’u Burundi.”

Umuryango Maison Shalom ubu ukorera no mu Rwanda aho wafunguye ibikorwa bitandukanye bigirira Abarundi akamaro n’Abanyarwanda aho bigisha imyuga.

Maison Shalom barihira amashuri impunzi z’Abarundi ziri mu Kambi zitandukanye mu Rwanda, bagatanga n’ubushobozi mu buryo bw’Amafaranga ku miryango y’Abarundi kugira ngo bagire imibereho myiza.

Bashyizeho Centre yiswe Oasis of Peace kugira ngo izafashe umuntu wese ufite ibibazo kugira ngo aharuhukire cyane Abarundi.

Uyu mugore yahawe ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga kubera imirimo myiza akorera igihugu ke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW


https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSMu kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango Mpuzamahanga Maison Shalom uriho bizaba mu kwezi kwa cumi, Umuyobozi wawo Marguerite Barankitse yatangarije abanyamakuru ko ahangayikishijwe Amahoro y’Abarundi. Marguerite Barankitse ni impirimbanyi iharanira ko Abarundi bagira imibereho myiza Maison Shalon watangije ibikorwa byawo mu mwaka wa 1993, ukora ibikorwa by’ubugiraneza mu gufasha ababaye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE