CSP Iyaburunga Innocent amaze iminsi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugegenzacyaha (RIB), hari hashize iminsi yandikiye Abakuri Amadini ko hari ikibazo cy’imirire mibi muri Gereza bitewe n’ingaruka za COVID-19.

Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi ni uyu uri imbere ku ifoto iburyo bwa Me Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko

Ubutumwa bukubiye mu ibaruwa uriya Mucungagereza Mukuru bwamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’ibaruwa Diyosezi Gatolika ya Byumba yandikiye Abapadiri, n’abayoboke ba Kiliziya ku wa 28 Kanama 2020 itabariza Imfungwa n’abagororwa bafite imirire mibi.

Ibaruwa yavugaga ko kuba abagororwa batagisurwa n’imiryango yabo kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19 hari bamwe bababaye cyane bafite indwara ziterwa n’imirire mibi.

Intabaza ya Kiliziya isanga ibaruwa Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi, CSP Iyaburunga Innocent yari yandikiye Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR BYUMBA ku wa 19 Kamena 2020 asabira inkunga abanyantegenke.

Urwego rw’Amagereza mu Rwanda (RCS) rwahise rusohora itangazo rivuga ko ruvuguruje ibyavuzwe na Dioseze Gatolika ya Byumba ko muri Gereza ya Gicumbi harimo inzara, n’imirire mibi.

Itangazo ryasinyweho na Komeseri Mukuru wa RCS, CG RWIGAMBA George.

Mu kiganiro cy’umwihariko Komiseri Mukuru wa RCS aherutse kugirana na Umuseke, Umunyakuru yamubajije niba koko muri Gereza ya Gicumbi nta nzara irimo kubera kudasura abagororwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19, CG RWIGAMBA George yasubije ko nta ko batagira mu gufasha abagororwa kubona ibibatunga bigenwe, cyakora avuga ko hari bamwe indyo yo muri Gereza inanira bakaba barwara.

Umuseke wahamagaye Umuvugizi wa RCS, Gakwaya Uwera Pelly umubaza ifungwa rya CSP IYABUNGA Innocent, adusubiza ko amakuru twayabaza RIB kuko ari yo imufite.

Twahamagaye Umuvugizi w’umusigire wa RIB,  Dr. MURANGIRA Thierry tumubaza ifungwa rya CSP IYABURUNGA Innocent, adusubiza mu butumwa bugufi.

Ati “Reka nze nkushakire amakuru. Will Call You.”

Umuvugizi wa RIB igihe ari butuvugishirize turabibamenyesha.

CSP IYABURUNGA yageze mu Rwego rw’Amagereza muri 2014 avuye mu ngabo z’u Rwanda (RDF), yahise ayobora Gereza ya Nyanza ayimaramo imyaka ine, muri 2018 yayoboye Gereza ya Nyarugenge, ayiyobora imyaka 2 muri uyu mwaka wa 2020 nibwo yagiye kuyobora Gereza ya Gicumbi.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSCSP Iyaburunga Innocent amaze iminsi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugegenzacyaha (RIB), hari hashize iminsi yandikiye Abakuri Amadini ko hari ikibazo cy’imirire mibi muri Gereza bitewe n’ingaruka za COVID-19. Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi ni uyu uri imbere ku ifoto iburyo bwa Me Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE