Hari amakuru atugezeho kuri uyu mugoroba yemeza umukwabu ukomeye muri gahunda isoza imyiteguro y’inama ya CHOGM . Aya makuru avuga ko kuva byemejwe ko inama izitabirwa n’ igikomangoma cy’ igihugu cy’ ubwongereza , hategetswe iperereza ry’ imitse ku abazayigaragaramo bose murwego rwo kumenya abagira indimi ebyiri bashobora kuzihererana abashyitsi bakababwira akari imurore. Ngo haba harakozwe icyiswe “magnifying glass investigation” hakurikijwe ubuhanga bwa “profiling” kuburyo n’abantu bari bamaze kuba inzobere mu ugukwepa imitego muri systeme nka Bamporiki batezwe iy’ “ubwenge bumenya ubwenge” nkuko yabyivugiye kurubuga rwa Twitter. Bamporiki yatanzwe n’ umwizerwa we, umuntu bari babiziranyeho muri izo gahunda zo guhiga indonke, wavumbuwe mbere akemera kumutanga kugirango yigure. Uwo ngo yahawe gasopo ahita anarekurwa. Aya makuru kandi yemeza ko ikibazo cya ruswa gishobora kuba ari urwitwazo kuko uwo muco yari awusanganywe kandi bizwi, icyagendeweho byitondewe usanga muby’ ukuri ari ibiganiro abayobozi bamwe na bamwe bagiye bagirana mubihe bitandukanye batazi ko bumvirizwaga kuko hakoreshejwe micro zambitswe bamwe mubitabiriraga ibyo biganiro muri gahunda y’ ikusanya makuru idasanzwe yakozwe!

Bamporiki wari umaze kwiyizera nk’ umusangwa w’ ikambere urebye n’ukuntu yafashwe akandikira shebuja nk’ uwirega ku ncuti ye, azize wa munwa w’abahakwa bavuga nibitavugwa.

Nkuko ba nyirukumufata babyivugiye: “Bamporiki si ruswa (azize)…azize kubeshya…gushaka kurusha ubwenge uwaguhaye inshingano, you cannot trust people who cannot be controlled.”

Gusa Bamporiki arakunzwe, n’ ikimenyimenyi gufungirwa murugo kwe kwateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga. Yaba nawe azambikwa iroza nk’ abandi bose? Cyangwa azasubiza ayo yari amaze kwigwizaho yemere akene gipfura?

N.B: Uwaduhaye aya makuru ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ko uwo mwizerwa wa Bamporiki yaba ari Vice Mayor w’ umujyi wa Kigali, Dr. Mpabwanamaguru Merard.

Samuel Kamanzi