Mu minsi Mironko François Xavier yimvikanya mu itangazamakuru agaya zimwe mu nzego za Leta hanyuma bidateye kabiri arongera anenga Urukiko icibwa ry’urubanza yarahuriyemo nabandi bashoramari bamuregaga kubahuguza mu bucuruzi bwe.

Mironko yarezwe n’abantu 3 bamushinja ko yabigijeyo nyuma yaho bari bamaze gufatanya gushinga company yitwaga Sirwa ibi bikaba byarabaye mu myaka 25 ishize. Aba bamurega basaba ko agomba kubaha ku nyungu company yakoze mu gihe cy’Imyaka 25 ishize Mironko asarura imbuto zavaga kuri bikorwa by’iyo Company. Urubanza rero rukaza kurangira Mironko asabwe kwishyura akayabo gasaga  Miliyoni 900 y’Amafranga y’u Rwanda yaba atabikoze hagatezwa cyamunara imitungo ye kugira ngo hishyurwe abo bashoramari 3 bamureze.

Ibi bibaye ariko Mironko nawe yaragejeje ikirego mu Rukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba arega Leta y’u Rwanda ko itamwishuye ubwo yahabwaga Isoko ryo kugurira Intwaro Leta mbere ya 1994.  

Marara