Ureke byabindi bavuga ngo apotre ugezweho yasenze. Umwaka ushize mupfumu Rutangarwamaboko , umuganga gakondo ukoresha “ibyatsi bya kimeza n’ imbaraga z’ abakurambere” yavuze  ko adashaka ko ‘Miss Rwanda’ yitwa Nyampinga kuko Nyampinga ari ijambo rikomeye mu umuco nyarwanda risa nkiryatakaje agaciro  barisemuza umuco wavannywe imahanga  .

Mukiganiro yahaye radio 10 yavuze ko  “agasongero k’umusozi ari ko kawumenyekanisha kandi ngo umutima w’inkumi usuzumwa n’inkanda “ kandi iyo uganiriye n’ abakuru nabo bakubwira ko ubwiza bw’umukobwa atari ibigaragara inyuma ahubwo ari umutima n’ibikorwa.

Icyo gihe Rutangarwamaboko yaboneyeho gusaba abategura Miss Rwanda kureka kwitiranya ibintu avuga ko mukinyarwanda  umuntu ataba nyampinga yamamaza ibyo azakora. Yanenze kandi imyambarire ikunze kuranga abakobwa  bitabira iryo rushanwa  n’ababashyigikira bakwirakwiza amashusho  yabo atera umugayo ku mbuga nkoranyambaga babamamaza.

Rutangarwamaboko  yavuze  ukuntu abatorwa usanga bambara imyenda irindagiza  abantu aho guhesha icyubahiro Imana y’i Rwanda  .

Ati “Ubundi ijambo Nyampinga bareke kurikoresha kuko ntacyo bitwaye ritavuzwe, gusa nibatabikora bizatuma mvuga kandi nimvuga bizasaba gushyira ibyo bakora hasi bakicara bakiga, bakabona gukora ibijyanye n’umuco wacu Nyarwanda.”

Uyu mwaka , mukiganiro yongeye kugirana na radio 10 yavuze ukuntu Mwiseneza yagiye mu irushanwa rya Miss Rwanda agenda n’amaguru, agasitara kugeza n’ubwo itangazamakuru rimuteye imboni! Avuga ukuntu kuba yarashungewe na benshi akaba ashyigikiwe  cyane bigaragaza ukuntu abanyarwanda bamenye kwihitiramo. Ati:“….Agenda n’amaguru. Ibinyamakuru bitandukanye byarabyanditse kugeza n’ubwo yasitaye. Abantu benshi baramushungera baramuseka bagira bate. Ariko uyu munsi wa none, uyu mwana kubera n’ubuvugizi ariko si ubuvugizi bwo guhurura gusa ahubwo abanyarwanda birerekana ko bazi kwihitiramo. Ubundi bajyaga bapfunyikirwa amazi,”

Umupfumu yaraguriye Mwiseneza ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 cyangwa irya Miss Popularity.

Christine Muhirwa

 

 

 

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/images-3-10.jpg?fit=300%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/images-3-10.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONUreke byabindi bavuga ngo apotre ugezweho yasenze. Umwaka ushize mupfumu Rutangarwamaboko , umuganga gakondo ukoresha 'ibyatsi bya kimeza n' imbaraga z' abakurambere' yavuze  ko adashaka ko ‘Miss Rwanda’ yitwa Nyampinga kuko Nyampinga ari ijambo rikomeye mu umuco nyarwanda risa nkiryatakaje agaciro  barisemuza umuco wavannywe imahanga  . Mukiganiro yahaye radio 10...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE