UMUNSI WOGUHEREKEZA UMUVANDIMWE WACU NKURUNZIZA  CAMIR witabiriwe n’abantu barenga 500 kuburyo byabaye ngombwa ko umuhango wo kumusezera wimurwa ishuro ebyiri.

Nyuma y’ uko  leta y’ u Rwanda itumye abagizi ba nabi  guhungabanya abitabiriye ikiriyo, irasa umuvandimwe wari watabaye , byari byateganyijwe ko  umuhango wo guherekeza Camir Nkurunziza uzabera murugo iwe bitewe n’ uko umuryango we wumvaga ko incuti n’ abavandimwe bashoboraga kuba baratewe ubwoba  kuburyo bari kwirinda kuhagera no gutabara , ariko ntabwo ari uko byagenze kuko abanyarwanda batabaye kandi batabaye ari benshi kuburyo byabaye ngombwa ko  umuhango wimurirwa mu birometero 30 , 12 Ave no 155 Kensington.

Muburyo bwadutangaje cyane  , icyumba uwo muhango wimuriwe mo  nacyo CYABAYE GITOYA KUBERA ABANTU BAJE ARI BESHI CYANE .

Mu abitabiriye umuhango wo guherekeza Camir Nkurunziza  , hari abanyarwanda bakoze urugendo rw’amasaha 2 n’indejye baturutse Durban .

Kubera ubupfura , urukundo n’ ubwitajye yagaragarije abanyarwanda muri rusajye wabonaga abahahuriye barenza ku agahinda bari bafite bakagerageza kumwibukana ubwuzu mu ubusabane bwabo , n’ abana bari  bafite umunezero kuko bakinaga nubwo impamvu yabahuje yari iy’ ibyago.

Umuryango nyarwanda muri Afurika y’ Epfo wagaragaje agahinda gakomeye watewe no kubura umugabo w’ idashyikirwa nka bwana Camir Nkurunziza , wabaniraga abanyarwanda  atarobanura , akamenya kuganiriza abakuru n’ abato mu ubwubahane .

Mu ugusoza umuhango wo gusezera ku umuvandimwe wacu , watuvuyemo  tukimukeneye ,

umuhungu we w’impfura yafashe  ijambo atangira ashimira abantu mu ururimi rw’ ikinyarwanda ajyeze  aho yisegura kumbaga y’abari bateraniye aho abasaba ko bamwemerera gukomeza akoresha  ururimi rw’ icyongereza kuko hari hari n’abanyamahanga bari baje gusezera ku umubyeyi we. Mu ijwi rituje , yabwiye abari aho  ko urupfu rw’ umubyeyi we rwahuriranye n’ ukuntu yari amaze Iminsi amukoreye ikintu cyari kimeze nko kumusezera ubwo yamuguriraga moto yo kuzajya imujyana ku ishuri.

Yavuze ko ababazwa no kuba umubyeyi we yaravukiye  mugihugu cya Uganda ku ababyeyi b’abanyarwanda akahakurira , igihe cyagera  agasubira mu Rwanda arwanira igihugu cye ,nyuma y’ intambara akitangira kurinda umutekano w’umukuru w’igihuku cy’ u Rwanda  ariko akaba ari nta na kimwe muri ibyo bihugu cyamuhaye aho aruhukira kandi yari abifitemo amateka yabimwemereraga.

Impfura ya Camir Nkurunziza yanejejwe n’ ukuntu  abanyarwanda babaye hafi y’ umuryango we asaba abanyarwanda  GUKOMEZA GUSHYIRA HAMWE MU UKURWANYA AKARENGANE KUGIRANGO HAZABONEKE INZIRA Y’UKUNTU  ABANTU BOSE BASUBIRA MUGIHUGU CYABO CY’AMAVUKO , ABIBUTSA KO ARI NTAWE WUNDI UZABIBAKORERA UTARI BO UBWABO .

Yasoje ijambo rye asezeraniye umubyeyi we ko  BYANZE BIKUNZE AZAMUSHYINGURA MU RWANDA.

Noble Marara

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/06/20190607_212900.jpg?fit=837%2C525&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/06/20190607_212900.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSUMUNSI WOGUHEREKEZA UMUVANDIMWE WACU NKURUNZIZA  CAMIR witabiriwe n'abantu barenga 500 kuburyo byabaye ngombwa ko umuhango wo kumusezera wimurwa ishuro ebyiri. Nyuma y’ uko  leta y’ u Rwanda itumye abagizi ba nabi  guhungabanya abitabiriye ikiriyo, irasa umuvandimwe wari watabaye , byari byateganyijwe ko  umuhango wo guherekeza Camir Nkurunziza uzabera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE