Umukunzi w’ abanyarwanda ati “URUPFU RWA NYAKWIGENDERA CAMIR NKURUNZIZA RURASA NURWATEGUWE!!”
Mukomere.
URUPFU RWA NYAKWIGENDERA CAMIR NKURUNZIZA RURASA NURWATEGUWE!!
1. umuntu uhamagaye Uber, abonane neza ifoto y’umushoferi uje kumutwara, ubwoko bw’ imodoka afite ndetse na nimero z’icyapa cyayo ,uko ari gutwara mu muhanda, n’igihe amugereraho!!
2. Imodoka ikora Uber biroroshye kuyimenya ikunyuzeho I Cape Town.
3. I Cape Town, iyo amabandi agufashe, akwaka ibyo ufite byose ( cellphone, amafaranga,..) n’urufunguzo rw’imodoka iyo nayo bayishaka, ubundi bakakureka ukigendera.
4. Kuba baravanye Camir munwanyawe w’ubushoferi, BAKAMWICAZA KUNTEBE Y’INYUMA IRUHANDE RW’UFITE IMBUNDA, bigaragara ko batihutaga mukumufata ( nkuko basanswe babigenza), bityo bikerekanako ari ABANYAMWUGA MUGUSHIMUTA ABANTU!!
5. Kutamureka ngo agende, bigaragaza ko ARIWE BASHAKAGA ( atari ibyo afite cg imodoka).
6. Bivugako bari kumujyana aho bateguye ( yenda kumwicira mu ishyamba cyangwa Kumuha abamubatumye ( Gushimuta).
7. Kuba kandi Camir yirirwanyeho, arwanira nabo mumodoka mbere yuko hagira undi muntu ubimenya, ntibahite bamutera ibyuma nkuko ubusanswe babikora ( kandi bari babifite nkuko bigaragara ko haricyo Camir yabambuye nyuma), bivugako IGIHE, cg UBURYO BYO KUMWICA BYARI BITARAGERA, bityo bakaba hari ahandi bari bamujyanye nkutwaye intama mu ibagiro!
8. Ubundi iyo amabandi agufashe, ariko ashakako ubatwara ukabageza ahantu aha naha, UFITE INTWARO IKOMEYE ( Imbunda) yicara iruhande rwawe, wowe ugatwara, bagenda bagutegeka aho ujya.Kuba rero amabandi 2 yicaye imbere, bigaragara ko yari ba shefu, bazi neza aho bagiye kandi ntawabacyeka.
9. Ubundi amabandi I Cape Town, ntabwo akoresha imbunda kumanywa kandi atari hafi y’aho atuye ( aho bafatiye Camir ni mugace k’abakire), ahubwo bakoresha ibyuma.
10. Amabandi asanswe, aba afite imodoka yayo, akenshi yabanje kugukurikira igihe cyirekire.Bamwe bakakwambura imodoka yawe, abandi bagakomeza muyabo.Kugutegerereza ahantu, bigaragaza nabyo ko bakwiteguye!!
KUBYEREKEYE KURASWA KWA CAMIR:
A
1. Kurwana n’amabandi nibyo byatumye hagira ababibona, bakarabura police.
.Police ibakurikiye, amabandi umugambi wari uyapfubanye, bashaka uko batafatwa kuko bari bafite intwaro,…naho Camir, uretse gusenga ngo badakora ahisida, yumvaga Police iza kumutabara!!
2. Imodoka igonze igahagarara, biradhobokako ibandi ryari rifite imbunda ryashatse kumurasa ngo ryuzuze umugambi, doreko bafungwa, mugihe gito bagafungurwa.Camir rero, agomba kuba yarahise abibona akirwanaho nanone.Ariko iyo urebye imodoka barimo, ubonako amasasu yarashe Camir yarasiwe imbere, kuko aho yadohokanye apfumuye imodoka bigaragara ko yarasiwe imbere (n’ibandi), akanyura muri Camir akabona gushoka)!!
3. Police, kurasa abari bicaye inyuma, birumvikana kuko niho Ibandi ryarasaga ryari riri, bityo Police yumvagako UWARI UTWAYE IMODOKA ASHOBORA KUBA ARIWE MWERE!!
KUBWANJYE!!!
B
1.Camir niyo Police itabizamo, mbona atari gucyira buriya bwicanyi kuko bari bamujyanye ahantu byanze bikunze!!
2. Kugerageza Kwirwanaho ni INTWARI, yanze gupfa nk’Intama, byibura atumye umubare w’amabandi ugabanukaho 1!!
3. Urupfu rwe kuri buriya buryo rutumye isi yose( n’abanyarwanda byumwihariko) ikanguka ko Abantu benshi nta mutekano bafite aho bari!!4.INTWARI CAMIR NKURUNZIZA, APFUYE CYIGABO, IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.
Murakoze.
Yari;Umukunzi w’Abanyarwanda!!!
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/umukunzi-w-abanyarwanda-ati-urupfu-rwa-nyakwigendera-camir-nkurunziza-rurasa-nurwateguwe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONMukomere. URUPFU RWA NYAKWIGENDERA CAMIR NKURUNZIZA RURASA NURWATEGUWE!! 1. umuntu uhamagaye Uber, abonane neza ifoto y'umushoferi uje kumutwara, ubwoko bw' imodoka afite ndetse na nimero z'icyapa cyayo ,uko ari gutwara mu muhanda, n'igihe amugereraho!! 2. Imodoka ikora Uber biroroshye kuyimenya ikunyuzeho I Cape Town. 3. I Cape Town, iyo amabandi agufashe, akwaka ibyo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS