Umukozi ukekwaho kwica Alexia Mupende yari mushya mu rugo
Alexia Uwera yatashye iwabo agera mu rugo ahagana saa kumi z’umugoroba, nyuma gato yarishwe. Ukekwa ni umukozi wo mu rugo, Umuseke wageze mu rugo ku kiriyo, tuganira na bamwe mu bafite amakuru y’ibanze kuri uru rupfu barimo n’uwageze ku murambo bwa mbere. Ukekwa kugeza ubu ni umukozi wabakoreraga mu rugo wari utaramara igihe.
Mu rugo iwabo bariho bitegura ubukwe bwe, ubu bari kwitegura kumushyingura. Mu rugo hari abantu benshi cyane baje kubafata mu mugongo.
Iwabo batuye ku muhanda wa kaburimbo kuri 1,5Km uvuye ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda ugana ku mudugudu w’abamugagriye ku rugamba. Ni mu murenge wa Nyarugunga mu kagari ka Kamashashi.
Alexia yageze mu rugo asangayo umubyeyi we (Mama we) ariko yari agiye gutanga ubutumire (invitation) bw’ubukwe bwa Alexia mu nshuti, amusiga mu rugo hamwe n’umukozi wabo Antoine Niyirera.
Hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo ubwicanyi bikekwa ko bwabayeho nk’uko babitangazaga aha ku kiriyo.
Uwabimenye mbere na we ni umukozi wo mu rugo
Eric yabwiye Umuseke ati “Nahise ntabaza abaturanyi mbabwira ko Alexia bamwishe, haza ambulance umurambo barawutwara.”
Umukozi ukekwa yari akiri mushya hano
Umuturanyi wabo utifuje ko dutangaza amazina ye, avuga ko uriya musore Antoine yari afite imico idasanzwe. Ngo ntiyavugaga, ntiyasekaga kandi mu maso ye ngo yagaragaraga nk’umugome ku bwe, kandi ngo nta muntu yabwiraga amazina ye.
Ati “Umunsi umwe nigeze ku mubaza nti ‘…witwa nde?’ Arangije arandeba ikijisho yubika umutwe, aransubiza ati ‘Nushaka ujye unyita Kazungu’. Njyewe nagize ikibazo, ariko mbifata nk’ibisanzwe mvuga nti wenda byaba ari uko ateye ariko muri kamere ye yaba yari umwicanyi.”
Kugeza ubu nta mpamvu iramenyekana yaba yateye umwicanyi kwica Alexia, mu gihe umuryango we wari mu myiteguro y’ubukwe bwe.
Umusore ukekwa kuva basanga Alexia yapfuye na we ntarongera kuboneka, ubu ari gushakishwa na Police.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW