Muri ya gahunda yo gusinziriza urubyiruko ,Gen. James Kabarebe yadukanye ikinyoma gisize umunyu gishya asingiza Perezida Kagame. Ati rwose atandukanye na bamwe mu bayobozi ba Afurika ngo kuko we ajya gushaka icyateza imbere abanyarwanda.

Nta soni na mba ,Gen Kabarebe arabeshya ngo Kagame ajya hanze y’ igihugu kuvuga u Rwanda, ntabwo aba ajyanye amabuye y’ agaciro ya Kongo baba bamutumye. Kandi ngo ntabwo ameze nk’ abandi bayobozi ba Afurika bajyanwa iyo no gushaka uko bazabaho nyuma y’ubutegetsi bwabo. Ariko ubwo ngirango Gen Kabarebe ntabwo aba abazemo amazu ahenze agurira abana be mumisoro y’abanyarwanda bararana n’ amatungo yabo kuburyo u Rwanda rwabaye uburiri bw’ icyorezo cy’ amavunja!

Generali Kabarebe yavuze kandi ko Kagame ajya mumahanga ajyanyweyo no kubanira igihugu cy’ u Rwanda ( ariko ubwo ngirango ntabaramo akarere k’ ibiyaga bigari yacuritse )! Ati abanira u Rwanda namwe mwese ati ni urwo rugero mwese mukwiye gukurikiza.

Usibye kuvuga ngo uwapfuye yarihuse sinzi ikindi umuntu utekereza yakongera kuri aya magambo ya Gen Kabarebe!

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/arton115538-7f198-1.jpg?fit=600%2C401&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/arton115538-7f198-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONMuri ya gahunda yo gusinziriza urubyiruko ,Gen. James Kabarebe yadukanye ikinyoma gisize umunyu gishya asingiza Perezida Kagame. Ati rwose atandukanye na bamwe mu bayobozi ba Afurika ngo kuko we ajya gushaka icyateza imbere abanyarwanda. Nta soni na mba ,Gen Kabarebe arabeshya ngo Kagame ajya hanze y' igihugu kuvuga u...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE