Umuherwe Rujugiro Tribert agiye kubaka uruganda rwa miliyoni 20 $ muri Uganda

Umuherwe w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro Ayabatwa, arateganya gushora imari mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi bw’itabi ahitwa Arua mu majyaruguru y’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, aho ateganya gushora akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari.

Ibi bikaba byashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na nyir’ubwite, Rujugiro, washinze PanAfrican Tobacco Group.

Itangizwa ku mugaragaro ry’uruganda Meridian Tobacco Company (MTC), gahunda yo guteza imbere abahinzi b’itabi, ubuhinzi bw’ibiribwa ngandurarugo n’ibindi biteganyijwe muri Gicurasi 2017 nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Umushinga wa Rujugiro, ugizwe n’igice kimwe cya miliyoni 8 z’Amadolari azakoreshwa mu gushinga uruganda, miliyoni 10$ zijye muri gahunda zagenewe abahinzi, naho izindi miliyoni 2$ zishyirwe mu buhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo no gufasha abaturage gukoresha neza no kubungabunga amashyamba ngo azabagirire akamaro.

Rujugiro yatangaje ko uruganda rwa MTC ruzakoresha ku ikubitiro abakozi 352 ndetse rugaha ubushobozi abahinzi bato 15,000 bazajya bagemurira uruganda. Abandi bakozi bagera ku 1,600 n’abakora utuzi duto nko gutwara ibintu bakazajya bongerwamo mu isizeni.

Avuga ku kijyanye no gukorera business muri Uganda, Rujugiro yavuze ko umubano we na Uganda umaze igihe, ubufatanye hagati ye n’abayobozi n’abaturage ba Uganda umaze igihe wifashe neza. Yongeyeho ko iri shoramari mu majyaruguru ya Uganda riri mu rwego rwo kurushaho gukomeza ubufatanye na guverinoma mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Hamwe tugiye guhanga uburyo bwiza bwo kubona imirimo, guteza imbere uko bahinga, gukomeza umutekano w’ibyo kurya, gutera inkunga ubucuruzi bucirirtse no kwita ku bidukikije.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gufata icyemezo cyo gucunga inyubako y’ubucuruzi, Union Trande Centre, ya Rujugiro ifite agaciro ka miliyoni 20 z’Amadolari. Guverinoma yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’uko iyi nzu yabarirwaga mu mitungo yasizwe na ba nyirayo kandi amategeko y’u Rwanda akaba avuga ko imitungo nk’iyo icungwa na leta.

Ibi Rujugiro yarabyamaganye ndetse yitabaza Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, ariko ntihagira icyo bitanga. Urukiko rwavuze ko Rujugiro atagaragaje aho leta y’u Rwanda yarenze ku mategeko ruhakana gukurikirana iki kirego.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/rujugiro.jpg?fit=600%2C347&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/rujugiro.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICALATEST NEWSPOLITICSUmuherwe w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro Ayabatwa, arateganya gushora imari mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi bw’itabi ahitwa Arua mu majyaruguru y’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, aho ateganya gushora akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari. Ibi bikaba byashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na nyir’ubwite, Rujugiro, washinze...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE