• Kuraswa, gukubitwa, ubutinganyi no gutoroka: Ni ibibazo umuturage yagaragaje ko bibangamye, abadepite bo basanga nta mpungenge biteje
  • Itangazamakuru mpuzamahanga tuzi ko ribeshya

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda witwa Begumisa Safari Théoneste asanga hari ibibazo by’abaturage bidafite ishingiro bidakwiye kugera mu Nteko. Yabivuze kuri uyu wa Kabiri, ubwo Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, yagezaga ku Nteko Rusange raporo ku isesengura yakoze ku kibazo cy’umuturage witwa Nzabahimana Clement  cyagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Begumisa Safari Théoneste yavuze ko hari ibibazo by’abaturage bikwiye kwamaganwa mu Nteko

Iki  kibazo cy’umuturage  kigizwe n’ingingo enye; gishingiye cyane kuri za gereza zo mu Rwanda.

Nzabahimana avuga ko harimo ibibazo bitandukanye birimo kuba hari abafungwa bagerageza gutoroka bakaraswa bagapfa, ubutinganyi, kuba hari abafungwa bakubitwa ndetse no kuba hari abakunze gutoroka.

Nyuma yo gusuzuma iki kibazo, komisiyo yabwiye Inteko Rusange y’Umutwe w’abadepite, ko basanze ibyo bibazo nta mpungenge biteye.

Mu biganiro yagiranye na Nzabahimana, ngo yabwiye komisiyo ko ibyo yasobanuye yabivanye mu bitangazamakuru bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda no mu mahanga ndetse hakaba hari n’ababimuganirije.

Kuri Depite Begumisa, asanga hari ibibazo bidakwiye kwinjira mu Nteko, ndetse ngo bikwiye kwamaganwa.

Inzira ikibazo cyanyuzemo

Perezida wa Komisiyo, Depite Fidèle Rwigamba yasobanuye ko mu Gushyingo 2018, umudepite (utavuzwe izina) ari bwo yakigejeje ku nteko rusange avuga ko ari umuturage wamutumye, aho ngo yari yamusabye ko yazamubariza ingamba Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST)  ibifitiye.

Ibi biteganywa n’ingingo ya 152, aho Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite igiye guterana, abadepite bemerewe kugaragaza ibibazo bikomeye baba baragejejweho n’abaturage.

Inteko Rusange yaje kwemeza ko icyo kibazo kijya muri komisiyo, itangira kugisesengura.

Depite Rwigamba avuga ko baganiriye n’uwo muturage akavuga ko amakuru yatanze yayakuye mu bitangazamakuru, birimo ibyo mu Rwanda, BBC n’ibindi, ndetse akaba hari amakuru yahawe n’abantu bafite ababo bafunze.

Avuga ko tariki 20 Gashyantare 2019  baganiriye na Minisiteri y’Ubutabera igatanga ibisobanuro kuri buri kibazo.

Abagororwa baraswa bagapfa

Ku bijyanye no kuba hari abagororwa bagerageza gutoroka bakaraswa bagapfa, Perezida wa Komisiyo yavuze Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, yababwiye ko  kuraswa kwabo atari Leta iba yabitegetse kuko itavanaho igihano cyo kwicwa  kandi ikaba yarabikoze nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo batatekerezaga ko icyo gihano cyavaho, hanyuma ngo yemere ko umugororwa cyangwa umufungwa araswa  ngo yicwe  yagerageje gutoroka gereza.

Uwizeyimana yabwiye komisiyo ko iyo umufungwa yinjiye muri gereza asobanurirwa amabwiriza n’amategeko abagenga, ibihano n’ingaruka byamugiraho atubahirije amabwiriza, birimo n’uko ashobora kuraswa agerageje gutoroka, igihe bagerageza kumugarura akananirana.

Yasobanuye uburyo bukoreshwa iyo umugororwa cyangwa umufungwa ufashwe ashaka gutoroka. Avuga ko habanza kumusaba mu ijwi riranguruye cyane ko ahagarara, yakwanga umucungagereza wamukurikiye akarasa amasu mu kirere kugira ngo amukange, yakomeza kwinangira ashaka gutoroka akamurasa atagamije kumwica, ahubwo agamije kumuca intege kugira ngo babone uko bamufata, ku by’ibyago hari igihe ashobora kuraswa bikamuviramo gupfa.

Iyo umugororwa arwanyije umucungagereza ashobora kumurasa bikaba byamuviramo urupfu bitewe n’uko aba yitabara.

Ubutinganyi

Ku birebana n’ubutinganyi, MINIJUST yavuze ko nta bukorerwa mu magereza yo mu Rwanda bitewe n’uko uburyo gereza zubatse nta cyuho cy’ubutinganyi cyashoboka, aho bose baba hamwe  kandi ababashinzwe babahozaho ijisho. Ngo n’iyo cyabaho cyaba ari ikibazo kihariye kandi kimenyekanye cyakurikiranwa.

Gukubitwa

Ku kibazo cy’abafungwa bakubitwa, iyi minisiteri yabwiye komisiyo ko nta gihari ndetse n’uwabikora yabihanirwa bikomeye.

Uwizeyimana yabwiye komisiyo ko hari ibihano byateganyirijwe umugororwa wagaragaje imyitwarire, harimo kugirwa inama mu magambo yananirana akaba yajyanwa muri kasho. Aho hari n’igihe umugororwa yimurirwa mu yindi gereza.

Gutoroka

Na ho ku birebana no gutoroka kw’abafungwa, MINIJUST ikaba yarabwiye komisiyo ko ugereranyije n’abafungwa bari muri za gereza zo mu Gihugu, usanga abatorotse  ari bake cyane. Ivuga ko n’abatoroka babashakisha bagafatwa, abatarafatwa bakaba bagishakishwa. Hakaba haragiyeho ingamba zigamije gukumira gutoroka.

Iyi komisiyo yanasobanuye ko yanakoze ingendo zitandukanye muri gereza zitandukanye mu Gihugu, aho baganiriye n’ubuyobozi bwazo n’abafungwa, bagasanga ibibazo bagejejweho n’umuturage nta mpungenge biteye.

Iyi komisiyo ikaba yahaye Inteko Rusange umushinga w’umwanzuro wazahabwa uwo muturage, imugaragariza ko ibibazo yagaragaje nta mpungenge biteje. Uyu mwanzuro ukaba waje kwemezwa.

Komisiyo itanga raporo

Ibitekerezo by’abadepite kuri raporo

Depite Begumisa yavuze ko uwo muturage ashingira ku makuru yakuye mu bitangazamakuru byo mu mahanga, kandi bizwiho kutagira ukuri.

Yagize ati “Ndasha kubaza komisiyo, iyo murebye uwakizanye cyangwa uwo wacyanditse abimwandikira yari agamije iki? Kuko Nyakubahwa ‘Speaker’ (Perezida w’Umutwe w’Abadepite)  ndabona harimo ikibazo, icya mbere ibintu umuturage yavuze ibinyamakuru byo mu mahanga, twebwe tuzi ko  ibinyamakuru byo mu mahanga bikunda kubeshya, bakavuga amakuru batahagazeho.”

Yavuze ko ibibazo nk’ibyo bikwiye kwamaganwa mu Nteko.

Ati “Wa mugani uyu muntu bamwandikire ariko wenda  agirwe n’inama. Kuko ibibazo nk’ibi atahagazeho ngo ashingira ku maradiyo yo hanze, ashingiye ku bintu biri mu binyamakuru, akenshi ntabwo bivuga n’ukuri. Nanjye nkumva akwiye kugirwa inama kandi nkumva ibibazo nk’ibi ngibi dukwiye kubyamagana mu Nteko yacu.”

Depite Bitunguramye Diogène we yasabye ko aho kuvuga ko ibibazo by’uwo muturage nta mpungenge biteje, hakoreshwa ijambo ko nta gaciro bifite.

Yanavuze ko umudepite wakiriye ikibazo aba akwiye kureba niba ari ikibazo gikomeye kandi gifite ishingiro.

Na ho Depite Rwaka Pierre Claver, yabajije niba komisiyo yaramenye uwo muturage icyo ashinzwe, niba ashinzwe uburenganzira bwa muntu cyangwa urundi rwego.

Perezida wa Komisiyo yavuze ko impamvu bavuze ko ibibazo by’umuturage nta mpungenge biteye ariko ko hari ibyo yagaragaje biriho.

Ati “Twe twaravuze ngo nta mpungenge biteye we akaba avuga ati ‘nta kibazo gikomeye umwanzuro ukwiye kuvuga ngo nta shingiro’, twe tubona nta mpungenge kubera ko  muri bimwe mu byo avuga nk’ibijyanye no gutoroka biriho koko, uretse ko byasobanuwe igituma biriho, kandi n’ingamba zo kubihashya ziriho. Ziriho impungenge ahubwo icyo tugerageza kumwereka ni uko ukuntu yazivugaga ntabwo ari ko zimeze. Ntabwo rero twavuga ngo nta shingiro.”

Ku bijyanye no kuba ikibazo kidakomeye, yavuze ko umuntu adashobora kumenya ko gikomeye cyangwa kidakomeye atagisuzumye.

Ati “Ikibazo gikomeye se ko kimenyekana ari uko umuntu yatangiye kugisesengura. Ikibazo utarasesengura wabwirwa n’iki ko  kidakomeye. Reka sinihe kubisobanura kuko hari n’ubuyobozi bw’inteko, ngira ngo byari byarigeze no kuvugwa ko ibibazo bimwe byajya bibanza bigasesengurirwa ahantu mbere y’uko bihabwa komisiyo. Ngira ngo byigeze kuvugwa.”

Yanavuze ko baganira na Nzabahimana yababwiye ko ari umuturage usanzwe wita ku bibazo by’abandi baturege.

Gusa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yavuze ko aho kugira inama umuturage, ahubwo yagirwa abadepite, aho baba bagomba gushishoza mu kwakira ibibazo.

Ati “Ngira ngo ku birebana n’umuturage wagirwa inama, ngira ngo ni abadepite bagirwa inama kugira ngo hakurikizwe ibiteganywa n’ingingo ya 152 y’itegeko rigenga imikorere y’Umutwe w’Abadepite kuko bigaragara ko ari ikibazo gikomeye, ubwo rero abadepite bazage bashishoza mbere yo kugeza  ikibazo ku Nteko rusange ariko ubwo bazagirwa inama mu buryo buzateganywa.”

Ingingo ya 152 y’Itegeko rigenga imikorere y’Umutwe w’Abadepite ivuga ko uretse igihe Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yateranye, iminota mirongo itatu (30) ya mbere y’inama y’Inteko Rusange iharirwa kugeza ku Mutwe w’Abadepite ibibazo by’abaturage.

Umudepite ufite ikibazo gikomeye yagejejweho n’umuturage ashaka kukigeza ku Nteko rusange ahabwa iminota itanu (5). Ikibazo kigejejwe ku Nteko rusange ntikigibwaho impaka, ahubwo Perezida w’Umutwe w’Abadepite ahita acyohereza muri Komisiyo bireba, kugira ngo igikurikirane cyangwa kizagarukweho mu rwego rwo kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma.

Abadepite mu Nteko Rusange

Jean-Claude NDAYISHIMYE

UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSKuraswa, gukubitwa, ubutinganyi no gutoroka: Ni ibibazo umuturage yagaragaje ko bibangamye, abadepite bo basanga nta mpungenge bitejeItangazamakuru mpuzamahanga tuzi ko ribeshya Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda witwa Begumisa Safari Théoneste asanga hari ibibazo by’abaturage bidafite ishingiro bidakwiye kugera mu Nteko. Yabivuze kuri uyu wa Kabiri, ubwo Komisiyo y’Ububanyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE