Uko u Rwanda rugiye kwungukira mu urupfu rwa Idriss Deby.
Imari irabonetse none ibya FPR ya perezida Kagame n’ igitabo cya Michela Wrong bigiye guhinduka ikiganiro gishaje. Amaso yose ubu yerekeje kuri Tchad. Urupfu rwa perezida Idriss Deby wafashe ubutegetsi akoreye coup d’ etat Hissene Habre muri 1990, akaba yari amaze imyaka 30 kubutegetsi, ashyigikiwe n’ Abafaransa, rusoje iyindi “page” y’ umushinga wa France Afrique bazaniye kunyunyuza ubukungu bwa Afurika bakolonije.
Ururupfu rwa Perezida Deby ,wishwe nyuma yo “gutsindira” manda ya gatandatu yo kuyobora igihugu cya Tchad, rwageze mu itangazamakuru kuwakabiri 21/04/2021. Igisirikari cya Tchad kivuga ko yazize ibikomere by’ amasasu tariki 20/04/2021 ariko amakuru ” yo mubantu be” acicikana hirya no hino akaba yemeza ko yazize urw’ isasu ryamufashe mugahanga kuwagatandatu 17/04/2021, ibyo kuba yaguye kurugamba ahanganye n’ umwe mumitwe y’ iterabwoba ishaka kwigarurira ubucuruzi bw’ amavuta bugize igihugu cya Tchad bikaba ari ukujijisha kuko igisirikari cya Tchad aricyo cyamwiyiciye nyuma yo guhabwa ” feu vert ya Paris”, kigahita kinihutira kumusimbuza umuhungu we ( Generali Majoro Mahamat Idriss Deby Itno w’ imyaka 37) kugirango ibintu bibanze bijye kumurongo, hatagize urabukwa “complot”, no kugirango kibone uwo kizakuriraho abaturage nibaramuka bihaye gutera hejuru muminsi iri imbere.
Biragoye kwisobaburira urugamba uyu umukuru w’ igihugu yisanzeho akarurasirwaho wenyine. Urugamba rw’ amasasu yamuhigaga wenyine. Hari ukuntu urupfu rwa Idriss Deby rusa nk’u rwa Laurent Desire Kabila, usibye ko ubwo we yaraswaga 16/01/2001, i Kinshassa, ababonye ibyabaye babaye benshi bigacika ibanga rya gisirikari!
Uko Kigali International Finance igiye kubyungukiramo.
Ubucuruzi bw’ amafaranga ni umukino utoroshye, ubamo no guhindura amateka y’ibihugu. Ni umukino utabamo impuhwe, urangwa n’ amacenga , amayeri n’ ubuhemu. Uyu munsi, Umufaransa ashobora kuba hari uwo ahaye “cadeau” abicishije mu urupfu rw’ uwamubereye umukozi w’ imena dore ko ari nta ncuti agira iyo bigeze ku nyungu ze.
Umushinga wa Kigali International Finance ni aha ugiye kwinjiriza imari ishyushye yambere yawo. Abakeneye guhungisha imari z’ inzibano, abatinya kunyagwa n’ ubutegetsi bushya kuri ubu baragana KIF bihuta kuko ibyo gupfa kubitsa i Burayi no muri bya bihugu byandikwa muri za Panama Papers , aho bucya babwirwa ngo byafatiriwe, KIF yarabikemuye. Ba nkwakuzi bo kwa Biya nabo ubu ku isiri rya wa munyabwenge Tidjane Thiam bari kubara ayo bazambukana! U Rwanda ni rweme!
Samuel Kamanzi