Bamwe mu rubyiruko barangije amashuri yisumbuye na Kaminuza Iburasirazuba baravuga ko barembejwe n’ubushomeri bukomejwe no kuba kwihangira imirimo bigoye cyane kuko nta gishoro, Minisiteri y’Urubyiruko yo iravuga ko gahunda ya Leta yo guhanga imirimo mishya izagenda ikemura iki kibazo buri mwaka.

Aha ni mu myaka ishize aho abantu barenga 10 000 baje gusaba akazi kuri NISR kari gakeneye abantu 156

Aha ni mu myaka ishize aho abantu barenga 10 000 baje gusaba akazi kuri NISR kari gakeneye abantu 156

Buri mwaka amashuri yisumbuye na za Kaminuza hasohoka urubyiruko ibihumbi rurangije kwiga rushaka imirimo n’imibereho, gusa abenshi muri aba usanga bataka ubushomeri.

Gatete Godfrey wo mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ati “Twarize ababyeyi batanga amafaranga ariko nkange maze imyaka itatu ndamgije kaminuza akazi ntikaboneka ntiwajya no kuri iyo banki ngo izakugurize ntangwate.”

Urujeni Betty yarangije muri kaminuza ya UNIK i Kibungo muri 2016 ngo nta karere mu Rwanda ataratangamo ibyangombwa asaba akazi ariko bikanga, cyane ko ngo ahurirayo n’abandi amagana kandi bapiganira nk’umwanya umwe.

Ibitekerezo binyuranye by’urundi rubyiruko twaganiriye mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza bigaruka ku kuba ngo bitoroshye no guhanga imirimo kubera kubura igishoro.

Sikubwabo Innocent, umukozi ushinzwe gusesengura imishinga muri BDF, ikigo cyashyizweho na Leta y’u Rwanda ngo gifashe urubyiruko kubona ingwate ku mishinga ibateza imbere we avuga ko ubushomeri bwiyongera kuko urubyiruko rutagana BDF.

Ati “Icya mbere urubyiruko ubwarwo ntabwo rwegera inzego za Leta cyangwa abajyanama mu bucuruzi ngo babagire inama, ikindi koko hari igihe bacika intege bitewe n’ingwate ntabwo mbihakana, hari igihe ajya muri banki wareba nk’amafaranga yatse ugasanga bidahura n’uko twamufasha kuko tuba dufite ikigero tutarenza ugasanga rero niyo twamufasha haba ari ikikibura ngo banki imuhe inguzanyo kuko tudatanga ingwate 100%.”

Bigenimana Emmanuel Umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’Urubyiruko avuga ko Leta y’u Rwanda yatangiye guhanga imirimo mishya 200 000 ku mwaka, ngo bakaba bizeye ko iki kibazo cy’ubushomeri kizakemuka buhoro buhoro.

Ati”Ubu iyo mirimo irahangwa mu mwaka ushize n’uyu, twizeye ko intego ya Leta izagerwaho, iyo igenda ihangwa ihabwa n’abashya bageze ku isoko ariko uko imyaka igenda yiyongera twizeye ko kizakemuka.

Intego ya Leta ni uko kugeza mu 2024 hazahangwa imirimo mishya idashingiye ku buhinzi igera kuri miliyoni imwe n’igice.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW