Ujya ku rugendo yiteguye guhangana agera iyo ajya – Perezida Kagame
Ati ” ibyo nibyo abantu bagenda bahura nabyo buri munsi”.
Ibi ni bimwe mu byo Perezida Paul Kagame yavuze nyuma y’Umuganda rusange uba kuwa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, aho yari yifatanije n’abaturage b’Akarere ka Nyarugenge, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga n’abandi mu gikorwa cyo kubaka inzu abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagari Rugaragama Umurenge wa Nyamirambo bazajya bahuriramo ndetse n’abaje kubasura.
Perezida Kagame ati “iyo umuntu afite intege nke cyangwa imyumvire mike ararohama, arasaya, ariko twe ntidusaya”, ndetse ngo n’amateka atari meza akavamo amasomo.
Perezida Kagame mu muganda, abanyamakuru bafata amashusho n’amajwi (Ifoto/Perezidansi)
Perezida Kagame yanabwiye abanyarwanda ko igihe cyegereje cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, gikwiye kuba umwanya wo guha abantu imbaraga zo kugira u Rwanda rushya bifuza ubu n’ibihe biri imbere.
Kuri we umuganda si ibikorwa gusa ahubwo ni n’umwanya wo kugaragaza ibyiza byo gukorera hamwe, avuga ko birushaho kuba byiza iyo buri wese abigizemo uruhare.
Yagarutse ku kuba igihugu gituwe n’abantu bazima, bahana agaciro, bubahana, bubakira hamwe ndetse bakanasana ibyangiritse, avuga bikomeje bityo abantu bagera kuri byinshi birenze ibyo bamaze kugeraho.
Perezida Kagame kandi avuga ko umuganda ari ikimenyetso cy’aho igihugu kiva n’aho kigana bivuye mu mbaraga z’abanyarwanda.
Ati ” undi wese,inshuti cyangwa umuterankunga akwiye kuza ahera kubyo twatangiye”, cyane ko ngo iyo utegereje ko undi muntu aza kugukorera ntaho ugera.
” ugusanga mu nzira akagufasha n’uko aba ahagusanze”.
Perezida Kagame yasabye ko abantu bakwiye kugira umuco wo kuba abo aribo, kuko ngo ibyo bakora cyangwa icyo baba cyose baguma bitwa abanyarwanda.
Ati ” twifuza kuba abanyarwanda bakwiye kuba abo turibo kandi bafite ubuzima bwiza.”
Umyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, yashimiye Perezida wa Repubulika kuza kwifatanya n’abaturage b’Akarere ka Nyarugenge mu gikorwa cy’umuganda, amushimira by’umwihariko kuba yarayoboye urugamba rwahagaritse Jenoside, kubaka igihugu no kugiha icyerecyezo cyiza cya 2020.
Madamu Mukasonga avuga ko icyo cyumba (sale) cyubatswe kije gikenewe kuko kizatuma abacitse ku icumu bari muri uwo mudugudu bajya bagihuriramo baganire, basurwe cyane ko ngo harimo abagenda bajya mu zabukuru badashobora kugera kure.
Abaturage babanje gutunganya imiganda, bashinga ibiti by’amasanyarazi mbere y’uko bahura na Perezida wa Repubulika.