Uganda yaba yahaye Kagame gasopo ?
Umubano hagati y’ u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi , u Rwanda ruvogera ubusugire bwa Uganda bibyara incyuro , byose bigira ingaruka mbi kubaturage bo kumpande zombi babigendeyemo yaba abirukanywe , ababuze akazi ndetse nabahaburiye ubuzima ariko icyagejeje iwandabaga uwo mubano gishobora kuba ari induru umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda yavugirije mu itangaza makuru ejobundi ( mu kinyamakuru theeastafrican) .
Muri ya mvugo asanganywe yo kwiyemera no kuyobya uburari, Kagame yabwiye theeastafrican ko u Rwanda n’ Uganda bifitanye ibibazo bigomba gucyemurwa kuko bitabaye ibyo amahitamo yandi yaba mabi cyane . Ubuyobozi bwa Uganda bwabajijwe uko bwakiriye ayo magambo ya Kagame busubiza ko bufite inzego zishinzwe gucyemura ibibazo ko bwo budapfa kujya kuvugira ibije byose mu itangazamakuru.
Cyakora muri uko kuganyira theeastafrican , Kagame ntabwo ayobewe ko ibibazo hagati ye na Uganda bigomba gukemuka kuko ubukungu bw’ u Rwanda ari bwo bwahahurira nuruva gusenya kurusha Uganda .
Ese nti byaba ari muri rwego rwo kwibutsa u Rwanda ko rushobora kuba rutazi ibyo rukinisha, ambasaderi wa Uganda yahuye na Minisitiri Sezibera w’ ububanyi n’amahanga uyu munsi?
Christine Muhirwa.