Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere yatangaje ko hejuru yo gutanga amande asanzwe angana  Frw 150 000, umushoferi uzajya afatwa atwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga, azajya yamburwa  uruhushya rwo gutwara mu gihe kingana n’umwaka, yaba yishe abantu agafungwa akazagezwa mu nkiko akaburanishwa.

Polisi isaba abashoferi kwirinda gutwara basinze kuko bishyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga

Uwongeye gukora icyo cyaha azajya yamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga burundu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police John Bosco Kabera yabwiye Umuseke ko ziriya ngamba bazifashe nyuma yo kubona ko abantu badashaka gushyira mu bikorwa inama bahabwa zo kudatwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

Ngo abashoferi basa n’abatumva gahunda ya Gerayo Amahoro kandi igamije kugabanya cyangwa guca burundi impanuka mu mihanda.

CP Kabera avuga ko hashize igihe hagaragara impanuka ziterwa n’abantu batwara ibinyabiziga basinze zikica abantu, agatanga urugero rw’iyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 02 Nzeri, 2019 kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) aho umuntu wari wasinze yagonze n’imodoka abantu babiri bagapfa.

Commissioner Kabera avuga ko mu kwezi gushize ivatiri yagonze abantu batanu barapfa mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ya Karangazi na Nyagatare nabwo ngo uwari utwaye imodoka yari yasinze.

Ati: “Turashaka ko abantu bamenya ko ubuzima bw’Abanyarwanda bufite agaciro kanini, bakirinda gutwara imodoka basinze kuko zica abantu.”

Avuga ko hejuru yo kwishyura Frw 150 000 y’amande y’uko umushoferi afashwe atwaye ikinyabiziga yasinze, ngo azajya yamburwa uruhushya rwo gutwara mu gihe cy’umwaka.

Ati “Naramuka bigaragaye ko yagonze abantu yasinze hakagira upfa, azashyikirizwa Ubushinjacyaha, kandi niyongera kugaragaraho gutwara yasinze yamburwe uruhushya rwo gutwara burundu.”

Kuri Twitter CP JB Kabera yagize ati: “Ntabwo Polisi y’u Rwanda izahwema gukomeza gukurikirana abantu batwara ibinyabiziga basinze.

Impera z’icyumweru gishize zirangiye dufashe abantu 120 bafunzwe kubera gutwara ibinyabiziga basinze.

Bazacibwa amande ya 150,000Frs, gufatirwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse no gufatirwa kw’imodoka zabo.”

Polisi ivuga ko izakomeza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kandi igakomeza guhana bikomeye abatumva ubutumwa bubukubiyemo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSPolisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere yatangaje ko hejuru yo gutanga amande asanzwe angana  Frw 150 000, umushoferi uzajya afatwa atwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga, azajya yamburwa  uruhushya rwo gutwara mu gihe kingana n’umwaka, yaba yishe abantu agafungwa akazagezwa mu nkiko akaburanishwa. Polisi isaba abashoferi kwirinda gutwara basinze kuko bishyira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE