Nimba u Rwanda rwaratwawe  n’ ubwami , aba Hutu bakarambirwa ubuja n’uburetwa  bagakora Revolution ,bakibohora iyo ngoyi, iyo Revolution ikamenesha abari bafite ubutegetsi bagahunga igihugu, bahunga ababatwikiraga ,ababatemaga nababicaga , kuko tutakwirengagiza ko habayeho ubwicanyi bwatewe n’ inzika  nayo yatewe nakarengane kamaze imyaka n’imyaka n ‘uyu munsi tukibonera ingaruka …

Nimba  uwashoboye guhunga ,  ntayoboke repubulika n’ingoma ,kuko atari kurenga k’umarangamutima  agapfa kwemera agategekwa n’ uwari umuja ejo we yari umutware , yaragiye akagura umuryango we mukaga n’agahinda by’ubuhungiro , imyaka igashira indi igataha , iyo yahungiye bamwinubira ,  bamuvuma ,bamucyurira ubunyarwanda nk’icyaha , bamuha ubwenegihugu bukaba ari bwabundi bucagase , akagera aho yirukanwa nkuko Kongo igiye kwirukana FDLR , yagera iwabo bakamushinyagurira  ngo azaze azanye ubutaka , ngo ikirahure cyaruzuye, bwacya agatera ati ubwo bunyarwanda ntukirwa nagera i Rwanda nkabwangirwa nzemera mburwanire … ubuvandimwe azabuhabwa ryari?

Nimba u Rwanda ruzahora muri iyi muzunga y’ ingoma zisimburana uneshejwe akamburwa ubwenegihugu, cyangwa agahabwa ubwo guhakwa  turarushywa niki tuvuga impinduka?

Turashaka se impinduka izimika indi ngoma  y’abazarusha abandi ubunyarwanda ?

Ingoma zinangira , ingoma za “naratsinze hunga cyangwa uyoboke “ na “hondwa unoge ibitekerezo byawe ubimire “ rwose zirarambiranye!!

Turi abavandimwe , twakwangana, twanenana, twakwishishanya , twakwicana, twakwifurizana inabi , turi abavandimwe .

Muvandimwe rero, nyubahira igihugu cyanjye  kuko ari umubyeyi wawe akaba ari n’uwanjye , mufiteho uburenganzira nkuko nawe ubumufiteho.

Mfite uburenganzira murugo rw’ umubyeyi wanjye nkuko nawe ubufite .

 

Christine Muhirwa