Nyakubahwa Paul Kagame, Uyu  munsi muri muburiri byo kwakira inkwano  y’umukobwa wanyu Ange , araba ari ibyishimo  kuri mwebwe , mwarareze murakujine  none mura shingiye.Ni Ishema ry,umuryango wanyu  kwakira ibirori  nkibi.
Ndagirango musubize amaso inyuma , kurera no gushyingura ni intumbero yaburi mubyeyi wabyaye, ese Mwaba muzirikana abantu mwambuye umunezero nk’uwo umunsi mushoza intambara mu Rwanda?
Ni benshi. Duhere kuri Nyakubahwa Perezida Juvenal Habyalimana, nawe yarafite gahunda yo gukosha no gushyingira abo yabyaye,Inka zigataha mu inzuri zabo.Umuryango  wabo,ntiwagize ayo mahirwe mwabaciriye ishyanga mubima n’uburenganzira k’umurage w’umuryango wabo.
Ese mwaba mwibuka umuryango wa Nyakubahwa Perezida Ntaryamira Cyprien mwavukije ubuzima  umunsi umwe na Perezida Habyalimana Juvenal, nawe ntazabona ibirori nk’ibi.
Dukurikizeho
Seth Sendashonga, Lizinde Theoneste,Kanyarengwe Alexis, Patrick Karegeya,Assinapol Rwigara,imiryango myinshi y’abanyarwanda, imiryango myinshi y’abagande,imiryango myinshi y,abanyecongo,imiryango myinshi y’abarundi;abo bose mwabavukije amagara ntibashobora gukosha,gukwera no gushyingira abo babyaye.
Murahiriwe mwe muri mugukosha ,mwaba muzi akari ku mitima yabo mwagize impfubyi n abapfakazi? Mubizirikane muzitura umunezero wabandi,erega agahinda ni kabi ,mugize ubuntu abanyarwanda barushaho kuba abantu bagasubirana umunezero.
Muricaye muratengamaye muri umuryango,ese murazirikanako imbaga nyamwinshi ari abatira ababyeyi bagatira n umukwe mukuru? Ese murazirikana ko umuco wacitse aho imisango ihindurwa business? Bikaba ari ingaruka y’amahano mwatuye k’urwanda umunsi muruteza intambara ,mukavutsa ababyeyi kurera.
 Mbifurije ubukwe bwiza mwe mugize amahirwe yo gukosha mukiri babiri.
Kwifurije urugo ruhire wowe Ange ugize amahirwe yo gukobwa wicaranye n’ababyeyi n’abavandimwe bawe, uzirikane abana mwarerangwe batazagira amahirwe nk’aya.
Jeanne Mukamurenzi.
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/IMG_20181228_142047.jpg?fit=960%2C865&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/IMG_20181228_142047.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONNyakubahwa Paul Kagame, Uyu  munsi muri muburiri byo kwakira inkwano  y'umukobwa wanyu Ange , araba ari ibyishimo  kuri mwebwe , mwarareze murakujine  none mura shingiye.Ni Ishema ry,umuryango wanyu  kwakira ibirori  nkibi. Ndagirango musubize amaso inyuma , kurera no gushyingura ni intumbero yaburi mubyeyi wabyaye, ese Mwaba muzirikana abantu mwambuye umunezero...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE