Ubutumwa bugenewe Noble Marara
Bwana Samweli Kamanzi ,niyemeje kubandikira mbasaba gutangaza iyi nyandiko yanjye mukayisangiza abasomyi b’ ikinyamakuru Inyenyeri.
Iyi nyandiko niyemeje kuyibanyuzaho nyuma y’ uko njye na bagenzi banjye duhuriye mu itsinda ry’ urubyiruko ( twamwohereje imyirondoro yacu , namwe turayibohereje hamwe n’ iyi nyandiko) twandikiye nyiri ubwite incuro nyinshi tukaba twarategereje igisubizo ariko kugeza ubu akaba ari ntacyo araduha .
Bwana Marara,
Nk’ urubyiruko rwakurikiraga ibiganiro byanyu kuri Radio Inyenyeri twababajwe cyane n’ icyemezo mwafashe cyo ” kujya muzabukuru”. Ibiganiro byanyu kuri Radio lnyenyeri byatwunguraga ibitekerezo , bikaturema ubugabo ndetse bikanaturuhura. Dusanga ari icyemezo mukwiye gusubiraho . Dusanga urugamba rwo guharanira ukwishyira no kwizana mugihugu cyacu atari urugamba umuntu nkamwe, watwubatsemwo ikizere ,akwiye guta by’ umwihariko muri iki gihe tugezemo.
Bwana Marara , mwavuze ko iki ari igihe cyo kureka abanyepolitike bagakora kandi koko uyu mwaka tukaba tubona kurwego rwa politike hagenda hagaragara imikorere n’ intambwe nshya; gusa ntabwo twemeranya namwe ku ukuba gukorera impinduka twifuza kuzageraho bigomba guharirwa abanyepolitike kuko bo baba bagomba kurengera inyungu z’ amashyaka babarizwamwo.
Bwana Marara njye na bagenzi banjye tubibonamo , n’abandi bose babibonamwo ntabwo twishimiye icyemezo mwafashe. Dusanga mwarahisemo kudutererana kuko dukeneye buri ijwi kugirango tugere ku impinduramatwara izatugeza kuri iyo mpinduka turota twese.
Bwana Marara , ko uburenganzira buharanirwa ubutarambirwa , mwigeze mwumva aho impirimbanyi nyayo ifata ikiruhuko itabugezeho ? Mwaba se musanga twarageze kuri ubwo burenganzira ?
Bwana Marara , iyi nyandiko ; kimwe n’ izayibanjirije ziturutse muri “association” yacu njye bagenzi banjye tumaze kubagezaho mukaba mwarahisemo kutadusubiza ntakindi igamije usibye kubasaba kugaruka kurugamba kuko usibye kuba mugikenewe usanga ari no guha ingufu umwanzi w’ ubwisanzure mubitekerezo.
Mbaye mbashimiye.
Ndashimira urubuga rw’ Inyenyeri gutangaza iyi nyandiko ntakintu yongeyeho cyangwa ivanyeho, mbasaba aliko kudatangaza imyirondoro yacu kubera impamvu z’ umutekano wacu mutayobewe .
Harakabaho ubwisanzure mu Rwanda, harakabaho ukwishyira no kwizana mumahoro, harakabaho demokarasi mu Rwanda.
( Umusomyi)