Ubushinwa bwemereye abanyarwanda Inguzanyo
Nyuma y’uko Ibihugu by’Uburayi bihakaniye u Rwanda ko nta mfashanyo ruzongera guhabwa, noneho rwafashe icyemezo cyo gusaba imfashanyo muri China. Cyokora kandi igihugu cy’Ubushinwa ntabwo gitanga imfashanyo z’ubuntu nk’ibihugu by’Uburayi, akaba ari muri urwo rwego babemereye impano bise iya Noheli iherekejwe n’inguzanyo.
Abahanga bemeza ko iyo nguzanyo bahawe igomba kwishyurwa ariko igeretseho n’inyungu y’akayabo. Ikigaragara ni uko iki gisubizo u Rwanda rwashakiye k’Ubushinwa ari ugusiga irembo ugaca mu cyanzu. Iriya nguzanyo y’ intica ntikize izarangiza kwishyurwa imaze kwikuba kabiri, nta n’ubwo ishobora kuziba icyuho cy’akayabo kavaga i Burayi buri mwaka kandi ku buntu. Muri uyu mwaka wa 2012-2013 U Rwanda rwari rwarakoze budget $118m kuva ku Bongereza, ubwo rero udashyizeho USA n’ibindi bihugu by’Uburayi byose byabahakaniye. Abakozi ba leta bamaze igihe badahembwa bikaba byaratumye Mushikiwabo ahabwa amabwiriza yokwitura imbere y’abashinwa.
Mu muhango wo gusinya amasezerano y’impano n’inguzanyo Leta y’u Bushiwa yageneye u Rwanda wabereye i Kigali ku ya 21 Ukuboza 2012, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mushikiwabo Louise yavuze ko bagerageje kumvisha amahanga uruhare rwabo muri Congo n’impamvu infungwa za politiki zitafungurwa ariko amahanga aranangira, ati rero twabivuyeho ariko dufite amahirwe yo kwiguriza ahandi. Amasezerano y’impano n’ideni yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta y’u Bushinwa agera kuri miliyoni 35 z’amadolari ya Amerika, u Bushinwa bwemereye u Rwanda mu bihe bitandukanye bitewe n’ukuntu U Rwanda ruzaba rwishyura.
Minisitiri Mushikiwabo, ati “ Mu gihe hari ibihugu byamaze gutangaza ko bihagaritse inkunga zabyo [ku Rwanda], aya masezerano y’ubufatanye asinywe ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda na Afurika muri rusange, bidakesha gutera imbere kwabyo umugabane umwe cyangwa igihugu kimwe, ahubwo rureba impande zose.â€
Yongeyeho ko aya mafaranga azaziba icyuho mu bukungu bw’igihugu mu rwego rwo gukomeza intambwe y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yashimiye imikoranire u Bushinwa bufitanye n’u Rwanda, ubu igeze ku rwego rushimishije, kuba hari byinshi byagezweho mu nzego zitandukanye, no kuba u Bushinwa bukomeje kugira uruhare rufatika mu mizamukire ya Afurika muri rusange.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Shu Zhan, yatangaje ko igihugu ahagarariye kizakomeza ubufatanye n’u Rwanda, anashimira u Rwanda ku mwanya rwabonye mu kanama gashinzwe umutekano ku Isi.
Aya masezerano yasinywe avuga ko inkunga ari miliyoni 16, na ho ideni rikaba miliyoni 19 z’amadolari.
Nkuko bisanzwe muri Afrika ibihugu biyobowe n’ibisambo byiyambaza Ubushinwa iyo byadidaniwe, ubu U Rwanda rukaba ruteye ikirenge mu cya Zimbabwe yibasiwe n’ikibazo cy’ubukungu. Kandi icyo kibazo kikaba giterwa n’abayobozi babi baba bifashisha ishyaka rimwe rukumbi.
Abanyarwanda rero nibakenyere bakomeze, bitegure kubaho batariho mu ita ry’agaciro k’ifaranga umunsi ku wundi n’izamuka ry’ibiciro ku masoko rya buriho nk’abaturage bo muri Zimbabwe!!!
Mu Rwanda rwa Kagame, n’akataraza kari inyuma!!!!
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/ubushinwa-bwemereye-abanyarwanda-inguzanyo/LATEST NEWSNyuma y'uko Ibihugu by'Uburayi bihakaniye u Rwanda ko nta mfashanyo ruzongera guhabwa, noneho rwafashe icyemezo cyo gusaba imfashanyo muri China. Cyokora kandi igihugu cy'Ubushinwa ntabwo gitanga imfashanyo z'ubuntu nk'ibihugu by'Uburayi, akaba ari muri urwo rwego babemereye impano bise iya Noheli iherekejwe n'inguzanyo. Abahanga bemeza ko iyo nguzanyo bahawe igomba...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Uhiriye mu nzu…….! Kagame ntawamurenganya. Nawe ubwawe niko wabigenza.
Ariko mwagiye musoma reports zakozwe buri mwaka guhera 1994-2011 murabona aho twari turi ariho tukiri. ko interahamwe zish abntu zigasahura tuahera kuri zero none ubu tugezehe?
nubu tuzhera kuri duke twacu tubababre arik o muminsi mike muatwifuza.