Yanditswe kuya 5-03-2012 – Saa 17:04′ na Nkurunziza Faustin

Bamwe mu baturage bo mu Tugali twa Remera na Gahogo babangamiwe n’ubujura buciye icyuho bwo gutobora amazu no kumena inzugi n’ijoro.
Abaturage twaganiriye nabo kuwa Gatandatu kuya 03 Werurwe 2012, bo mu Mudugudu wa Biti na Rutengabare ho mu Murenge wa Nyamabuye, bavuga ko ubujura busigaye bukorerwa mu midugudu yabo bubabangamiye cyane kandi bishyura amafaranga 1,000 y’irondo buri kwezi.

Abotwavuganye nabo badusabye ko tutatangaza amazina yabo muri iy’i nkuru, bavuga ko guhera mu Ugushyingo 2011, muri iyo midugudu twavuze haruguru hadutse abajura butari basanzwe mu myaka yashize, aho binjira ngo batobora amazu bakica n’inzugi n’ijoro ibikoresho bihenze byo munzu.

Usibye kwiba ibikoresho byo munzu aba bajura ngo baza bitwaje ibyuma n’imipanga bagahagarara hejuru y’umuntu aryamye bakamukangura bamufatiyeho ibyuma bagira bati :” Zana amafaranga cyangwa tukwice. ” uyafite agahita ayatanga.

Ubwo ngo abandi ninako baba biba ibiri mu nzu byose bifite agaciro. Mu gufungura amazu y’abantu ngo baba bitwaje ibyuma biremereye byica inzugi n’ibikeba ibyuma bikingisha urugi ; ikindi n’uko iyo binjira mu nzu, usanga abo bateye baba basinziriye cyane kuburyo batumva.

Bakomeje bavuga ko ngo bashobora kuba babatera imiti y’uburozi ituma batumva ko babinjiranye.

Abajura bari muri Kigali bimukiye i Muhanga

Nk’uko bitangazwa na Mugunga Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko bitewe no gukaza umutekano mu Mujyi wa Kigali, byatumye abajura bahabaga bimukira mu karere ka Muhanga. Akomeza avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko bagifatiye ingamba zikomeye zo guhashya aba bajura bifashishije Inkeragutabara zishinzwe umutekano w’irondo, ndetse na Koperative zishinzwe umutekano mu midugudu n’utugari.

Mugunga avuga ko bafatanije na Polisi yo muri aka Karere, bamaze igihe bahashya abo bajura ndetse n’ibyo bibye birimo televiziyo n’ibikoresho byo munzu bifite agaciro, byagiye bisubizwa banyirabyo n’abatarafatwa bakaba bagishakishwa.

Yagize ati :”Bimwe mubitera ubujura mu Karere ka Muhanga ni abanywi b’ibiyobyabwenge ndetse n’inzererezi zituruka mu tundi turere. ”

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Mugunga Jean Baptiste
Ubu buyobozi burasaba abaturage, kurushaho gufatanya n’abanyerondo, umutekano bakawugira uwabo ndetse bakajya barara bacanye n’amatara yo hanze.

Rwema Francis.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Mugunga-300x209.jpg?fit=300%2C209&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Mugunga-300x209.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSYanditswe kuya 5-03-2012 - Saa 17:04' na Nkurunziza Faustin Bamwe mu baturage bo mu Tugali twa Remera na Gahogo babangamiwe n’ubujura buciye icyuho bwo gutobora amazu no kumena inzugi n’ijoro. Abaturage twaganiriye nabo kuwa Gatandatu kuya 03 Werurwe 2012, bo mu Mudugudu wa Biti na Rutengabare ho mu Murenge...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE