U Rwanda rwitabiriye inama y’Inzego za gisirikare ibera muri Uganda
Itsinda ry’igisirikare cy’u Rwanda, Police, Urwego rwushinzwe imfungwa n’abagororwa riri muri Uganda kwifatanya na bagenzi babo bo muri Africa y’Uburasirazuba mu nama itegura imyitozo y’igisirikare gihuriweho iteganyijwe kuba muri Ugushyingo ahitwa i Jinja.
Iriya myitozo igamije gusuzuma uko igisirikare gihuriweho kiteguye gutabara aho rukomeye mu bikorwa by’intambara bitunguranye birimo Iterabwoba, izakirwa n’igisirikare cya Uganda (UPDF).
Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko itangazo ryasohowe na UPDF ejo ku wa Kabiri, riravuga ko inama itegura iyi myitozo yitabiriwe n’ibihugu bitandatu bigize EAC.
Iri tangazo rigira riti “Akanama kari gutegura iyi nama kayobowe na Major General Aloys Muganga w’u Rwanda. General yavuze ibigomba kwigwaho mu minsi itatu birimo ibikoresho bizakenerwa mu myitozo. »
Iri tangazo kandi rivuga ko inama y’ibanze yabaye muri Werurwe ari yo yemerejwemo ko imyitozo igomba kuzaba muri Ugushyingo 2019.
Iyi myitozo y’ikiciro cya 12 yiswe ‘Ushirikiano Imara’ izitabirwa n’ibihugu bigize EAC birimo Uganda, Rwanda, Tanzania, Burundi, Kenya na Sudani y’Epfo.
Igisirikare cy’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano zitabiriye iyi nama ibera muri Uganda mu gihe ibihugu byombi bimaze iminsi bidacana uwaka kubera ibibazo by’umwuka mubi umaze igihe hagati yabyo.
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/u-rwanda-rwitabiriye-inama-yinzego-za-gisirikare-ibera-muri-uganda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSItsinda ry’igisirikare cy’u Rwanda, Police, Urwego rwushinzwe imfungwa n’abagororwa riri muri Uganda kwifatanya na bagenzi babo bo muri Africa y’Uburasirazuba mu nama itegura imyitozo y’igisirikare gihuriweho iteganyijwe kuba muri Ugushyingo ahitwa i Jinja. Iriya myitozo igamije gusuzuma uko igisirikare gihuriweho kiteguye gutabara aho rukomeye mu bikorwa by’intambara bitunguranye birimo Iterabwoba,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS