U Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri Mushikiwabo mu nama yiga ku kibazo cya Congo
Abakuru b’ibihugu mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’abo muri Afurika y’Amajyepfo, bahuriye mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubukungu muri Afurika y’Amajyepfo SADC n’Ihuriro rigamije kugarura umutekano mu Biyaga Bigari ICGLR mu rwego rwo kwiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo. Muri iyi nama ibera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahnaga Louise Mushikiwabo, Perezida Kagame ntazayitabira.
Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda (Foto net)
Abakuru b’ibihugu 26 ni bo batumiwe ngo bahure na Perezida Jacob Zuma mu nama y’umunsi umwe.
Iyi nama nk’uko bamwe mu bakurikiranira ibintu babibona igamije kwiga cyane ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, cyakunze gushwanisha abaperezida b’ibihugu bya Congo Kinshasa n’u Rwanda.
Akarere k’Uburasirazuba bwa Congo kamaze imyaka 15 mu ntambara z’urudaca ariko nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo koherezayo umutwe udasanzwe w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zifite inshingano yo guhashya imitwe yitwara gisirikare, ibintu byarushijeho kujya irudubi.
Ingabo z’Afurika y’Epfo na Tanzania zifite ibikoresho bya gisirikare bihagije, zifatanyije n’ingabo za leta ya Congo FARDC zimaze kurwanya bikomeye umutwe wa M23, byakunze kuvugwa ko ushyigikiwe na Uganda n’u Rwanda ariko ibi bihugu byombi nti byahwemye kubeshyuza ayo makuru.
Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, akarere k’Ibiyaga Bigari ntikahwemye kuvugwamo ibibazo by’amakimbirane bishingiye ku moko.
Gusa ku kibuga cy’intambara muri Congo, M23 irasa n’iyarushijwe imbaraga n’abo bahanganye kuko mu minsi itandatu imirwano mishya itangiye, izi nyeshyamba zatakaje hanini mu butaka zari zarigaruriye ndetse zambuwe n’ibirindiro bya Bunagana byari nk’icyicaro gikuru.
Kuva Perezida Jacob Zuma yajya ku butegetsi muri Afurika y’Epfo afitanye umubano wihariye na Perezida Kabila ndetse aherutse i Kinshasa mu ruzinduko yari yahagiriye.
Amakuru Umuseke wamenye ni uko u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba atazitabira iyi nama izayoborwa na Jacob Zuma.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Natalie Munyampenda, Umuhuzabikorwa w’ibiro bishinzwe ubuvugizi bwa Guverinoma mu Rwanda yagize ati “Hariyo [mu nama] Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, Perezida ntabwo azajyayo.”
UMUSEKE.RW