Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, atangaza ko u Rwanda rutagirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR.

Musoni James

Minisitiri Musoni ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiro bishya by’Akarere ka Kicukiro, kuwa 1 Kamena 2013, yasabye ko abashyigikiye ibiganiro na FDLR bareka gukomeza gusaba u Rwanda kuganira nayo, kuko ari ubushake bwarwo kutagirana ibiganiro n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko tubikesha The New Times Minisitiri Musoni yasobanuye neza ko umunyamuryango wa FDLR uzitandukanya nayo ndetse akanitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside yemerewe gutahuka agahabwa amasomo yo kumusubiza mu muryango nyarwanda.

Musoni avuga ko abakoze Jenoside bazakurikiranwa n’inkiko.

Abanyarwanda batandukanye barimo abarokotse Jenoside, abanyamategeko, sosiyete sivile n’abanyapolitiki babajwe n’amagambo Perezida wa Tanzania Jikaya Kikwete yatangaje ubwo yasabaga u Rwanda kugirana ibiganiro na FDLR.

Minisitiri Musoni avuga ko politiki ya Guverinoma kuri FDLR no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo izahinduka, kandi Abanyarwanda ntibagomba guteshwa umurongo n’abifatanyije na FDLR

Inyubako ya kicukiro