Twongeye kwamagana rya tekinika n’ubutekamutwe bwa Rushyashya

Ikinyamakuru Rushyashya kirasabwa kureka kwitirira Noble Marara inkuru ” NTA KAGAME NTA KAYUMBA KIMWE N’UKO NTA ROBERT MUGABE NTA MNANGAGWA.”
Inyenyeri yatiye iyi nkuru y’ umu blogger “INKUBA “ : inkubana.blogspot.com yasohotse tariki 1 Nyakanga 2019 , iyitangaza inavuga aho yayikuye ( source ) .
Mukuyobya abanyarwanda Rushyashya yajonjoye iyo nkuru yirengagiza ibyo ” Inkuba” yavuze kubwicanyi FPR yakoreye aba “commanders ” bayo mbere yo gufata ubutegetsi ,isakuza ububi bwa Kayumba Nyamwasa gusa .
Nk’ uko bisanzwe , Rushyashya muri gahunda yayo yo kuryanisha abatemeranya n’ imikorere ya Leta, yicariye ibyatera icyasha Kagame n’ abambari be biri muri iyi nkuru y’ “INKUBA “( inkubana.blogspot.com ) wanasoje inyandiko ye avuga ko Kagame na Kayumba bakoze “ mu budodo bumwe ” .
Inyenyeri News Group
