Tanzaniya, RDC n’u Burundi byatangiye kugirana ubufatanye bidahuriyeho n’ibindi bihugu bigize EAC
Nyuma y’uko bivuzwe ko Kenya , u Rwanda na Uganda byaba byaraheje ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu bikorwa by’ubufatanye , u Burundi , Tanzaiya na Congo Kinshasa nabyo byiyemeje gufatanya mu bikorwa bitandukanye.
Ibi bihugu uko ari bitatu byahuriye i Bujumbura mu Burundi mu cyo byise ’’ Mkutano wa Ujirani mwema’’ aho ngo byemeranyijwe ku guteza imbere ibikorwaremezo birimo imihanda n’ingendo zikorerwa mu mazi mu kiyaga cya Tanganyika gihuza ibihugu uko ari bitatu.
Muri iyi nama hakaba haremejwe ko hazubakwa urugomero ruhuriweho n’ibihugu bitatu ruzava I Uyanzi muri Tanzaniya rukagera I Msongati mu Burundi rugahuza umuhanda wa Manyoni –Tabora –Kigoma kugera muri Kivu y’amajyepfo muri Congo Kinshasa.
Ibi bihugu kandi bikazahuzwa n’imihanda wa Manyoni –Tabora-Kigoma n’uwa Manyovu-Mgina Mabanda-Bujumbura izahuzwa igakora no kuri Kivu y’Amajyepfo muri Congo Kinshasa.
Mu bijyanye n’ingendo hakazabaho no gukorana mu ngendo zikorerwa mu kirere aho indege zizajya ziva I Dar es Sallam zikajya I Bujumbura
Source : Mwananchi