Sudan ihagaritswe kuba umunyamuryango wa AU
Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Africa yunze ubumwe bumaze gutangaza ko Sudan ihagaritswe kuba umunyamuryango kugeza igihe ibintu bizasubirira mu buryo muri kiriya gihugu.
Ingabo za Sudan ubu nizo ziyoboye igihugu ariko abaturage bazibereye ibamba
Iki kemezo gifashwe nyuma y’urupfu rw’abantu bivugwa ko bamaze kugera ku 100 barashwe n’umutwe ukorana n’Inama Nkuru y’abasirikare iyoboye Sudan muri iki gihe.
Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru.
AU ivuga ko Sudan izongera kuba umunyamuryango ari uko abasirikare bemeye guha abaturage ubutegetsi.
Ubuyobozi bw’uyu muryango buvuga ko guha abaturage ubutegetsi aribwo buryo bwonyine buzatuma Sudan igira umutuzo.
Abayoboye abigaragambya bavuga ko batazava ku izima kugeza igihe ingabo zizarekurira ubutegetsi.
Muri Sudan Ihuriro ry’abakozi ryahamagariye abaturage gufunga imihanda yose n’ibiraro mu rwego rwo gukomanyiriza ingabo no kuzereka ko ibyo bazisaba bazaruhuka ari uko babyemerewe.
Nyuma y’ubwicanyi bwabaye kuwa Mbere Perezida wa Komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat yatumije inama y’igitaraganya asaba abasirikare bayoboye Sudan gukora iperereza kuri buriya bwicanyi kandi abo bihamye bakabiryozwa mu mategeko.
AU yanengwaga ko nta kintu gifatika yakoze cyangwa ngo yamagane ku mugaragaro ibyaberaga muri Sudan.
Bavuga ko no kuba ihagaritse Sudan mu kuba umunyamuryango AU ibikoze itinze cyane.
Itangazo AU yacishije kuri Twitter
Al Jazeera
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW