Sgt. Kabayiza ureganwa na Col Byabagamba yinjiye mu Rukiko atabasha kugenda
Abasirikare Bakuru, Col Tom Byabagamba na Rtd. Brig Gen Frank Rusagara na Sgt. Kabayiza Francois bakomeje kuburana Ubujurire nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikomeye byo kugambanira igihugu, ndetse bakabikatirwa ibihano bitandukanye muri 2016, uyu munsi bageze mu Rukiko umwe mu baregwa atwawe mu maboko kubera ko atabasha kugenda.
Col. Byabagamba yinjira mu Rukiko yatangaga ibyo bita censi kuri umwe basirikare imbere y’urukiko
Saa 8h40 nibwo Col Tom Byabagamba na Rtd BrigGen Frank Rusagara binjiye mu cyumba cy’Urukiko, Rtd Sgt Kabayiza Francois we yinjiye acigatiwe n’abasirikare mu maboko kuko atabashaga kugenda.
Kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena byari biteganyijwe ko Inteko y’Abacamanza basuye aho bariya bagabo bafungiye ivuga amakuru yahasanze, ariko Urukiko rwanzuye ko ibyo babonye bizavugwa mu isomwa ry’urubanza.
Rtd. Kabayiza yabajijwe impamvu aburana yicaye, amusubiza ko yabwiye Urukiko kenshi ko arwaye ndetse ko yinjiye mu Rukiko acigatiwe n’abashinzwe kumurinda.
Mu mpaka zamaze akanya, Abacamanza basigana n’Abunganira abaregwa ku bijyanye no kuvuga amakuru babonye aho bariya baregwa bafungiye, Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Rtd Brig Frank Rusagara yavuye ku izima yemera kubanza kuba ari we uvuga kuko Abacamanza bavugaga ko bajyanye n’Abavoka gusura hariya bafungiye.
Me Buhuru yabwiye inteko iburanisha urubanza ko ahereye kuri Rtd. BrigGen Frank Rusagara ibyo babwiye Urukiko ko afunze nabi ngo na bo babyiboneye, ko afungiye mu kato kandi agoswe na Camera impande zose.
Yabwiye Umucamanza ko igihe umugore wa Rusagara yari arwaye (nyuma yaje kwitaba Imana) yasabye ko yavugana na we ubuyobozi bw’aho afungiye burabyanga.
Yakomeje abwira urukiko ko Col Karigire Joseph uyobora Military Police yabwiye abari bagiye gusura uko bariya bafunzwe, ko aho bari ari Ishami rya Gereza ya Murindi.
Me Buhuru yabwiye umucamanza ko ishami rya Gereza ryemewa n’iteka rya Minisitiri, ariko ngo nk’iyo Rusagara agiye kwivuza ku muganga we, n’ushinzwe kumurinda aragenda akacira ku muryango w’icyumba afungiyemo, ndetse ngo byemejwe na Dr Boringo Joseph.
Ati “Nk’uko mwabibonye twe twabifashe nk’iyica rubozo umukiliya wange akorerwa.”
Yavuze ko n’iyo yagiye kureba Umukiliya we bamwumviriza kandi bitemewe.
Urukiko rwahise rubaza Me Buhuru kugira icyo avuga kuri ibyo babonye, niba basaba ko byakosorwa cyangwa uwo yunganira akarekurwa by’agateganyo, Me Buhuru avuga ko bifuza ko bafungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunze.
Rtd. BridGen Rusagara yahise yaka ijambo abwira Umucamanza ko yahagarikiwe ibintu byose yemererwa n’amategeko, haba ubwisungane mu kwivuza bwa MMI yavuze ko yivuza ku mafaranga y’umuryango we umwoherereza, ngo yahagarikiwe amafranga yizigamiye akiri mu kazi, kubera uburwayi afite akorerwa massage, ariko ngo bayikora umusirikare amuhagaze hejuru.
Yasabye Umucamanza kumusubiza uburenganzira, agasubizwa ibyo yemererwa n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko Urukiko rutahagurukijwe no kureba ko Rusagara adahembwa cyangwa ko adahabwa MMI. Bwavuze ko bwahagaritse isuura kuri Col Tom Byabagamba kubera impapuro zafashwe zari zimwohorerejwe na Dr David Himbara Mukuru we (urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda).
Col Tom Byabagamba ahawe ijambo yashimye inteko y’Abacamanza yagize amatsiko yo kureba aho afungiye, ariko atangira abaza impamvu yahagarikiwe ubwishingizi bwo kwivuza, ibyo yise ihohoterwa. Yabwiye Umucamanza ko igihe azasubirizwa uburenganzira bwo kwivuriza muri MMI, bizafasha n’abandi bafungwa b’abasirikare babwambuwe.
Yagarutse ku gukumirwa kw’abamusura avuga ko icyaha cyose umufungwa yakora, atabuzwa gusurwa n’umuryango we.
Nyuma yo kwiherera kw’inteko iburanisha Urubanza, hanzuwe ko isomwa rizaba tariki 21 Kamena 2019.
RtdBrig Gen Rusagara avuye mu modoka yinjira mu Rukiko
Me Milton umwunganira yasabye ko Urukiko rumaze kubona uburwayi afite rukwiye kumurekura akaburana ari hanze
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW