Nyuma y’uko abanyakigali batangiye kwongorerana baseka ubwoba bwatashye abantu bitwa ko ari abayobozi kugeza aho basubiza itangaza makuru badidimanga igihe babazwaga irengero ry’ abayobozi ba FDLR igihugu cya Kongo cyahaye u Rwanda vuba aha ( Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari uyishingiwe iperereza) ;Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yahurujwe vuba na bwangu ngo asobanure ukuntu abo bagabo babiri bari kuvuga akari imurore kubera ukuntu bafashwe neza !

Minisitiri ushinzwe ubutabera  Johnson Busingye yari yabanje kubazwa irengero ryabo avuga ko atarizi ko atanazi aho baherereye kimwe na Madamu Mukantabana ushinzwe  gusubiza abarwanyi ba FDLR n’ impunzi mu buzima buzanwe nawe wabwiye itangazamakuru ko atazi aho abo bagabo bari!

Radiyo runwa ihera aho ihererekanya inkuru biba ngombwa ko umunyabwenge “utaziritse” atabara ngo arebe ko yagarura akarenze umunwa, akure abantu murujijo bareke kuvuga ukuntu abo bagabo bari gukorerwa iyica rubozo !

Ati Rwose turabafite  bari “ gutanga amakuru y’ ingirakamaro “  ati “kandi bafashwe neza ntakibazo bafite “ .  

Muri make bari kubakanda  bimwe bizwi n’ababonye barokoka amashanyarazi y’ i kami na  za “safe house” zimaze kwamamara mu Rwanda .

Ngayo nguko !

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-89.jpg?fit=300%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-89.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONNyuma y’uko abanyakigali batangiye kwongorerana baseka ubwoba bwatashye abantu bitwa ko ari abayobozi kugeza aho basubiza itangaza makuru badidimanga igihe babazwaga irengero ry’ abayobozi ba FDLR igihugu cya Kongo cyahaye u Rwanda vuba aha ( Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE